skol
fortebet

Putin yemeye ko ashobora guhura na Zelensky

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Friday 08, Aug 2025

Putin yemeye ko ashobora guhura na Zelensky

Sponsored Ad

skol

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ashobora guhura na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ariko ibyo bikazabaho gusa mu gihe impande zombi zatera intambwe mu biganiro bigamije guhosha intambara imaze imyaka itatu ica ibintu.

Ibi yabigarutseho ubwo yari yakiriye Umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Mohamed bin Zayed Al Nahyan, wasuye i Moscow kuri uyu wa Kane.

Aganira n’abanyamakuru, Perezida Putin yavuze ko nta kibazo afite cyo guhura na mugenzi we wa Ukraine, ati "nta kidasanzwe cyatuma ntahura nawe," gusa yongeraho ko "hari ibigomba kubanza kubahirizwa."

Ibyo yavugaga ni uko ibihugu byombi bigomba gutera intambwe igamije gushaka igisubizo cy’intambara imaze imyaka irenga itatu ibihuza. Ibi bihugu bimaze gukora ibiganiro inshuro eshatu muri Turikiya, gusa nta musaruro ufatika urabivamo.

Putin yashimangiye ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo ibi biganiro bitere intambwe ifatika, bityo nawe yemere guhura na Zelensky.

Ibi bije nyuma gato y’uko Perezida Zelensky yari amaze gutangaza ko Ukraine yiteguye kuganira n’u Burusiya, ati "Igihe kirageze ngo duhagarike intambara."

Putin ashobora guhura na Zelensky

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa