Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yatangaje ko yihanganisha Iran nyuma y’urupfu rw’umutegetsi w’Ikirenga Ali Khamenei, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru TASS bya leta ya Moscow.
Putin yavuze ko iyicwa rya Khamenei ari “ubwicanyi bw’ubugwari buhonyoye amahame yose ya kiremwa muntu n’itegeko mpuzamahanga”.
Uburusiya ni inshuti ya Iran.
Umwaka ushize ibihugu byombi byemeje ubufatanye mu bya gisirikare kandi basinye amasezerano y’imyaka 20 y’ubufatanye.
Mu byumweru hafi bibiri bishize Iran n’Uburusiya byakoze imyitozo ya gisirikare yo mu mazi mu Nyanja ya Oman no mu majyaruguru y’Inyanja y’Ubuhinde.
Gusa Uburusiya bufite indi ntambara bumaze imyaka burwana muri Ukraine ishobora gutuma bwirinda kwinjira mu yindi yo gutabara inshuti yabwo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *