Qatar yagaragaje ingorane zikomeye ziri mu guhuza Leta ya RDC na AFC/M23
Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025
Umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, yatangaje ko guhuza abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 birimo ingorane zikomeye zishingiye ahanini ku kutizerana.
Tariki ya 15 Ugushyingo 2025, Leta ya RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku mahame shingiro umunani yitezweho gufasha impande zombi kugera ku mahoro arambye. Ibi byagezweho nyuma y’ibiganiro byayobowe n’abahagarariye Guverinoma ya Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Breitbart, Minisitiri Khulaifi yagize ati: "Uko tubibona, aya mahame shingiro afatwa nk’igihe cy’ingenzi mu rugendo rwo kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari. Twumva neza ko ari akazi kagoye cyane, ni ibiganiro bigoye bihuza impande zihanganye, kubera ko hari ukutizerana gukomeye hagati yazo. Ariko dushimishijwe no kuba twarashoboye gutuma haboneka ibisubizo bifatika.”
Minisitiri Khulaifi yakomeje ati: "Biragoye cyane kubera impamvu ebyiri: Iya mbere ni ukutizerana hagati y’impande zombi. Ijambo ‘kwizerana’ ntiriba mu nkoranyamagambo y’impande zihanganye. Ibi bituma umurimo w’abahuza wo kubaka ikiraro no kuziba ibyuho hagati y’impande zombi ugorana.”
Ibiganiro bihuriza abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 i Doha byatangiye muri Werurwe 2025 nyuma y’ikiganiro cyahuje Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi; gifatirwamo umwanzuro wo gushyigikira ibiganiro bya politiki nk’inzira yonyine yakemurirwamo amakimbirane amaze imyaka myinshi mu karere.
Minisitiri Khulaifi yasobanuye ko hari ubwo biba ngombwa ko Qatar idahuriza abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 mu cyumba kimwe, mu rwego rwo kwirinda ubushyamirane, ikabaganiriza mu byiciro bitandukanye kuri gahunda zatuma uburasirazuba bwa RDC bubona amahoro arambye.
Ati: "Hari ubwo tureka ibiganiro bitaziguye by’abahagarariye impande zombi, tukabashyira mu byumba bitandukanye kugira ngo tuvugane byinshi kuri gahunda nziza zizafungura inzira iganisha ku gukemura aya makimbirane.”
Yakomeje ati: "Ingorane ikomeye ya kabiri duhura na yo, mu by’ukuri ni imirwano. Aya makimbirane si aya politiki, ni ayitwaje intwaro aba mu gihe turi mu biganiro. Hari imirwano no kwica, byagize ingaruka ku nzirakarengane z’abasivili. Tekereza ingorane ibiri kubera ku rugamba bishobora guhita bigira ku meza y’ibiganiro.”
Minisitiri Khulaifi yatangaje ko hari ubwo umunsi ntarengwa wo gusinya ‘amasezerano’ ujya kugera impande zombi zitarumvikana ku ngingo ziyagize kubera ko buri ruhande ruba rushaka kungukamo byinshi, bikaba ngombwa ko abahuza barara amajoro banoza inyandiko zishobora gutuma habaho ubwumvikane.
Ati: "Ndibuka ijoro rimwe mbere y’uko haba umuhango wo gusinya, nari kumwe na Dr. [Massad] Boulos muri Sheraton Hotel kugeza saa munani z’urukerera, tunoza imirongo mike z’umushinga w’amasezerano y’impande zombi. Uko usatira iherezo, ni ko birushaho gukomera. Kandi birumvikana buri ruhande ruba rushaka kungukira byinshi mu masezerano.”
Gushyira mu bikorwa imyanzuro bizagorana
Uyu muyobozi yagaragaje ko bitari gushoboka ko abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 bajya mu biganiro, ngo bahite bagera ku masezerano ya burundu, bityo ko byabaye ngombwa ko Qatar n’abandi bahuza nka Amerika baca umuvuno wo kuganira ku ngingo ku yindi no kuyemeranyaho.
Yagize ati: "Twatekereje ku buryo bwihariye kuri aya makimbirane, gukurikira urugendo nakwita urw’intambwe ku yindi. Ntibyari ngombwa guhuriza impande zombi mu cyiciro kimwe kugira ngo ziganire ku masezerano y’amahoro ya rusange ako kanya, ahubwo habayeho gutera intambwe ku yindi.”
Minisitiri Khulaifi yasobanuye ko nyuma yo gusinya amahame shingiro, hagiye gukurikiraho ibiganiro kuri atandatu mu munani muri yo, kuko iryo kurekura imfungwa n’iryo guhagarika imirwano yo yasinywe muri Nzeri n’Ukwakira 2025.
Amahame azaganirwaho arimo korohereza ibikorwa by’ubutabazi, gusubiza inzego na serivisi za Leta mu burasirazuba bwa RDC, iry’ingamba z’agateganyo z’umutekano, gucyura impunzi ziri mu mahanga n’izahungiye imbere mu gihugu, iryo kuzahura ubukungu mu bice byibasiwe n’imirwano n’iry’ubwiyunge no gutanga ubutabera.
Ibi biganiro si byo bya mbere bibaye bishakirwamo igisubizo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC ariko ibyabanje byose nta musaruro byatanze. Minisitiri Khulaifi yasobanuye ko umwihariko w’ibya Doha ari uko byo bitareba ku mutekano muke gusa, ahubwo ko binareba ku bukungu nk’icyatuma amahoro arambye aboneka.
Minisitiri Khulaifi yagaragaje ko kuba abafatanyabikorwa mpuzamahanga bizewe nka Amerika n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bashyigikiye ibi biganiro bivuye inyuma, bibyongerera agaciro, bikanatanga icyizere ko bishobora gutanga umusaruro.
Yemeje ariko ko nubwo ibiganiro bya Doha byihariye, bikanizerwa kurusha ibyabanje, agihamya ko kubahiriza imyanzuro ivamo bizakomeza kugorana bitewe n’uko Leta ya RDC na AFC/M23 bitarizerana kandi imirwano ikaba ikomeje.
Ati: “Ese kuyubahiriza bizagorana? Cyane rwose. Tuzahura n’ingorane mu iyubahirizwa ryayo? 100%. Ariko, twese twiyemeje gukomeza guterana intambwe ku yindi n’impande zombi tugana ku mahoro arambye.”
Ubwo Leta ya RDC na AFC/M23 byashyiraga umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho tariki ya 19 Nyakanga, Qatar yari yagaragaje ko amasezerano y’amahoro ya rusange azasinywa mu ntangiriro za Kanama, ariko ibyo ntibyabaye.
Inyandiko yasinywe tariki ya 15 Ugushyingo igaragaza ko impande zombi nizimara kuganira ku mahame shingiro atandatu, zikumvikana ku iyubahirizwa ry’ingingo zose ziyagize, ari bwo zizasinya amasezerano y’amahoro ya rusange.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *