Leta ya Qatar yamaganye yivuye inyuma igitero cyageragejwe hifashishijwe indege zitagira abapilote (drone) cyari kigamije ibikorwa remezo bya peteroli biherereye mu Ntara y’Iburasirazuba bw’Ubwami bwa Arabiya Sawudite, bikaba bivugwa ko icyo gitero cyaturutse ku butaka bwa Iraq.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar ku wa 29 Nyakanga 2026, yavuze ko icyo gitero ari ukurenga ku buryo bugaragara ubusugire bwa Arabiya Sawudite, kikaba kibangamiye umutekano, ituze n’ubusugire bw’igihugu.
Leta ya Qatar binyuze muri Minisiteri yabo y’ububanyi n’amahanga yanavuze ko ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’amahame y’imibanire myiza hagati y’ibihugu bituranye.
Qatar yongeye gushimangira ko yifatanyije byimazeyo n’Ubwami bwa Arabiya Sawudite, inemeza ko ishyigikiye ingamba zose zemewe n’amategeko icyo gihugu gifata mu kurinda ubusugire bwacyo, umutekano ndetse n’ubwigenge bw’ubutaka bwacyo.
Icyo gitero cyabaye ku wa 27 Nyakanga 2026, aho Minisiteri y’Ingabo ya Arabiya Sawudite yatangaje ko ubwirinzi bwo mu kirere bwayo bwabashije gutahura no kurasa bukamanura drones nyinshi zari zoherejwe zigamije kwibasira ibikorwa remezo bya peteroli mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu gace ka Riyadh mbere y’uko zigera ku ntego zazo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, Maj. Gen. Turki Al-Malki, yavuze ko izo drones zatangiriye urugendo rwazo ku butaka bwa Iraq, ashinja imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran kuba ari yo yabigizemo uruhare. Yashimangiye ko Arabiya Sawudite ifite uburenganzira busesuye bwo kurinda abaturage bayo n’ibikorwa remezo by’ingenzi, kandi ko ishobora gufata ingamba zo gusubiza abateye icyo gitero mu gihe n’ahantu ibona bikwiye.
Nyuma y’icyo gitero, ibihugu byinshi byo mu Karere k’Ibiyaga bya Gulf, birimo Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), byatangaje ko bishyigikiye Arabiya Sawudite, bisaba ko hakubahirizwa ubusugire bw’ibihugu no guhagarika ibitero bikomeje kongera umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *