Qatar yatangaje ko ibitero bya Israel bikomeje kubangamira inzira y’amahoro
Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

Qatar nk’umuhuza hagati ya Israel na Palesitine,Qatar yatangaje ko kubera ibitero Israel ikomeje kugaba mu gace ka Gaza, bibangamiye amasezerano y’amahoro.
Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, igihugu cya Qatar gikora nk’umuhuza hagati ya Israel n’umutwe w’abayisilamu bo muri Palesitine Hamas, cyatangaje ko ingufu z’ibitero bya Israel mu karere ka Gaza zibangamiye “amahirwe yose y’amahoro” ku butaka bwa Palesitine.
Mu ihuriro ry’ubukungu bwa Qatar, Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, yagize ati: “Igihe umusirikare wa Isiraheli, Edan Alexander yarekurwaga, twatekereje ko bizaba umuyoboro mwiza cyangwa bizatanga inzira kugira ngo aya makuba arangire, ariko igisubizo cyabaye umuraba w’ibisasu bikabije.”
Yongeyeho ati: “Iyi myitwarire mibi ikaze kandi yo kwigira ntibindeba ibangamira amahirwe ayo ari yo yose y’amahoro.”
Ku wa Gatandatu, Isiraheli yagabye igitero simusiga mu karere ka Gaza, ifite intego yo gusenya Hamas no kugarura ingwate zashimuswe ku munsi wa mbere w’intambara, ku ya 7 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wo muri Palesitina wagabaga igitero kitigeze kibaho mu mateka kuri Isiraheli.
Nubwobimeze gutyo, amakamyo agera ku 100 y’imfashanyo y’ubutabazi yemerewe kwinjira mu Karere ka Palesitine kuri uyu wa Kabiri.
Uwo mubare w’amakamyo yinjiye nyuma y’ayandi 9 yimjiye ku wa Mbere uracyari muto ugereranyije n’ibikenewe nk’uko byatangajwe na Loni ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta myinshi, imaze amezi iburira ko hashobora kubaho inzara muri Gaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *