Qatar yateguje ko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gishobora kwikuba hafi kabiri
Yanditswe: Saturday 07, Mar 2026
Minisitiri ushinzwe ingufu muri Qatar, Saad al-Kaabi, yatangaje ko ibihugu bitandatu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bishobora guhagarika kohereza lisansi na mazutu mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere, bikaba byatuma igiciro cyabyo cyikuba hafi kabiri.
Ku isoko mpuzamahanga, igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli cyari hafi y’Amadolari ya Amerika 70 ariko kuva Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byatangira intambara ibihanganishije na Iran yatangira tariki ya 28 Gashyantare 2026, iki giciro cyaratumbagiye.
Kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 2 Werurwe, igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije cyari hagati y’Amadolari 80 na 82 ku isoko mpuzamahanga, bitewe n’uko ibitero bya Iran byari bikomeje kubangamira ingendo z’ubwato bwikorera peteroli mu muyoboro wa Hormuz.
Kuri uyu wa 6 Werurwe, igiciro cya peteroli cyageze ku Madolari ya Amerika 90 ku isoko mpuzamahanga. Ingendo z’ubwato buyinyuza muri Hormuz zisa n’izitagishoboka kuko umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, ukomeje kuburasaho, cyane cyane ubwa Amerika n’ibihugu by’inshuti.
Umuyobozi wa Hormuz ni inzira y’ingenzi inyuramo ibikomoka kuri peteroli n’ibiyikomokaho biva mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bijya i Burayi. Unyuramo 20% bya peteroli na gaz yose yo ku Isi.
Mu kiganiro na Financial Times, Minisitiri Saad yatangaje ko mu gihe iyi ntambara yakomeza, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Bahrain, Koweit na Oman bizahagarika vuba kohereza ibikomoka peteroli binyuzwa muri uyu muyoboro.
Yagize ati "Twiteze ko abantu bose batatangaje ibihe bidasanzwe bazabikora mu minsi mike iri imbere. Ibihugu byo mu karere byohereza mu mahanga bizatangaza ibihe bidasanzwe. Iyi ntambara nikomeza mu byumweru bike, ubukungu bw’ibihugu byose ku Isi buzahungabana."
Minisitiri Saad yatangaje ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz bizakomeza gutumbagira, kandi ko ibihugu byose byo muri aka gace nibihagarika kohereza mu mahanga ibi bicuruzwa, igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kizagera ku Madolari 150 mu byumweru bibiri cyangwa bitatu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *