skol

Ramaphosa yabwiye Trump ko politike yo kwigumura ntacyo yamugezaho

Yanditswe: Thursday 13, Nov 2025

featured-image

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuze ko politiki yo kwigumura ntacyo yageraho ubwo yasubizaga icyemezo cya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kutitabira inama y’abakuru b’ibihugu bya G20 izabera i Johannesburg muri uku kwezi.

Trump yatangaje ko nta muyobozi n’umwe wa Amerika uzitabira iyo nama izaba tariki ya 22 na 23 Ugushyingo 2025, ashingiye ku birego bivuga ko abazungu bari gutotezwa muri Afurika y’Epfo. Mbere yari yavuze ko azahagararirwa na Visi Perezida, JD Vance.

Perezida wa Amerika yavuze ko abazungu bo muri Afurika y’Epfo bari gukorerwa jenoside, kandi ko bamburwa imitungo yabo irimo imirima, mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko badahabwa ingurane.

Yagize ati “Nta muyobozi muri Guverinoma ya Amerika uzitabira mu gihe uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa.”

Uyu Mukuru w’Igihugu aherutse gutangariza ku mbuga nkoranyambaga ko biteye isoni kuba Afurika y’Epfo igiye kwakira iyi nama, kandi ko iki gihugu kitakabaye kiba mu ihuriro G20.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yasubije ko ibyo birego by’ubwicanyi bukorerwa abazungu ari ibinyoma bidafite ishingiro na rito, isobanura ko nta muhinzi w’umuzungu wambuwe ubutaka bwe adahawe ingurane.

Ubwo Ramaphosa yari hanze y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, yavuze ko Amerika ari yo izahombera mu kubura muri iyi nama kandi kwigumura kwayo kudashobora kuyibuza kuba no gutanga umusaruro mwiza.

Yagize ati "Birababaje ko Amerika yafashe icyemezo cyo kutitabira inama ya G20. Umuntu yatekereza ko inama ya G20 itazaba kubera kutitabira kwa Amerika. Inama ya G20 izaba, abandi bakuru b’ibihugu bose bazaba bari hano. Ku iherezo, tuzafata ibyemezo by’ingenzi kandi kutitabira ni igihombo cyabo.”

Perezida wa Afurika y’Epfo yagaragaje ko bibabaje kuba igihugu gikomeye nka Amerika kiri kwihunza uruhare rukomeye cyakabaye kigira mu gukemura ibibazo bibangamiye Isi.

Ati "Amerika ikwiye kongera gutekereza niba politiki yo kwigumura hari icyo itanga, kubera ko uko mbizi, ntacyo itanga.”

Afurika y’Epfo ni yo iyoboye G20 muri uyu mwaka. Ni ubwa mbere inama y’iri huriro ry’ibihugu bikize ku Isi izaba ibereye ku mugabane wa Afurika.

Perezida Trump si we wenyine uzasiba iyo nama. Inshuti ye, Perezida wa Argentine, Javier Milei, na we yavuze ko atazayitabira, ahubwo azohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Pablo Quirno.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa