skol

Ramazani Shadary uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka rya Kabila ‘yashimuswe’

Yanditswe: Wednesday 17, Dec 2025

featured-image

Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD ryashinzwe na Joseph Kabila, Emmanuel Ramazani Shadary, yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano mu rukerera rwo ku wa 16 Ukuboza 2025.

Umugore we, Wivine Paipo Ngweli, yatangaje ko Shadary yatawe muri yombi n’abitwaje intwaro bagera kuri 40 barimo abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru (GR) n’abandi bari bambaye imyambaro ya gisivili, bari mu modoka esheshatu za Jeep na bisi y’umweru.

Ngweli yasobanuye ko aba bantu babanje kwinjira mu cyumba cy’umuhungu wabo, bamutunga imbunda mu rwego rwo kumukanga kugira ngo abarangire icyumba se araramo.

Nyuma yo kumenya aho Shadary arara, bamusanzemo, bamuta muri yombi. Banatwaye kandi abapolisi batatu barindaga uru rugo, umushoferi w’uyu munyapolitiki ndetse n’umukozi wo mu rugo, nyamara nta nyandiko zijya kumutwara bari bafite.

Itabwa muri yombi rya Shadary ribaye mu gihe hari umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwa RDC n’ishyaka PPRD, waturutse ku gihano cy’urupfu Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwakatiye Kabila muri Nzeri 2025, nyuma yo kumuhamya uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bw’igihugu.

Muri Werurwe 2025, Shadary na Visi Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, babujijwe gusohoka igihugu mu gihe Leta yakoraga iperereza ku bufatanye bwavugwaga hagati y’abayobozi bakuru muri iri shyaka n’ihuriro AFC/M23 rirwanya Leta ya RDC.

Ihuriro ry’abanyamuryango ba PPRD baba mu mahanga, ryatangaje ko ‘gushimuta’ Shadary biri mu nkundura ikomeje yo gukandagira uburenganzira bw’Abanye-Congo itarigeze ibaho mu mateka y’iki gihugu.

Aba banyamuryango bahagarariwe na Sandra Nkulu Kyungu batangaje ko Shadary yafashwe mu gihe ku cyicaro cy’ihuriro FCC rihuza imitwe ya politiki irimo PPRD hoherejwe abasirikare barenga 200; igikorwa basobanura ko kigamije gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iri huriro kandi ryavuze ko urugo rwa Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ruherereye muri Kingakati i Kinshasa, ruherutse guterwa n’abashinzwe umutekano, bangiza imitungo yaho, biba bimwe mu byo barusanzemo, abantu batanu barukoreragamo barashimutwa.

Ahantu Shadary, abafatiwe mu rugo rwe n’abafatiwe mu rugo rwa Kabila baherereye ntiharamenyekana. PPRD yasabye Leta ya RDC kubarekura no guhagarika gutoteza abatavuga rumwe na yo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa