skol
fortebet

RDC: Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta basubitse imyigaragambyo ariko bayishyiriraho renga renga

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 21, Jul 2026

RDC: Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta basubitse imyigaragambyo ariko bayishyiriraho renga renga

Sponsored Ad

skol

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahaye Perezida Félix Tshisekedi nyirantarengwa nyuma y’aho bafashe icyemezo cyo gusubika by’agateganyo karundura bari barateganyije tariki ya 22 Nyakanga 2026.

Aba banyapolitiki bashinze ihuriro ‘C64’ rifite intego yo kurwanya umugambi wa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga, aho ashaka kuyobora RDC manda zirenga ebyiri.

Tariki ya 22 Nyakanga, bagombaga gukorera imyigaragambyo imbere y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bagasaba Tshisekedi kwegura kuko babona umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ungana no kugambanira igihugu.

Ubwo imyiteguro y’imyigaragambyo yari irimbanyije, Tshisekedi yatumiye abanyamadini n’amatorero, tariki ya 17 Nyakanga bahurira mu nama yigaga ku buryo bwo guhosha umwuka mubi wari ukomeje gututumba mu gihugu.

Iyi nama ikirangira, Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko Tshisekedi agiye gutangiza ibiganiro bidaheza bihuza Abanye-Congo bo mu byiciro byose mu gihugu.

Tshisekedi yahaye abanyamadini n’amatorero ubutumwa bwo kuganiriza abanyapolitiki bagize C64 kugira ngo bahagarike imyigaragambyo bateganyije, bazitabire ibiganiro bidaheza.

Ku munsi wakurikiyeho, bahuye n’aba banyapolitiki, ku wa 20 Nyakanga bafata icyemezo cyo gusubika iyi myigaragambyo ariko basobanura ko ibyo bitavuze ko bahagaritse gahunda yo kurengera Itegeko Nshinga.

Aba banyapolitiki barimo Martin Fayulu, Delly Sesanga na Jean-Marc Kabund, baburiye Tshisekdedi ko akwiye kwirinda ubushotoranyi bwo gukomeza gutegura umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.

Bagize bati "C64 ifashe iki cyemezo kubera icyubahiro n’icyizere ifitiye abashumba b’amadini n’amatorero, kandi iburiye ubutegetsi ko bugomba kwirinda igikorwa cy’ubushotoranyi binyuze mu ngamba nshya zigamije gukomeza gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga, cyane cyane ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rya kamarampaka.”

Iri huriro ryagaragaje ko rizagumaho kugira ngo Tshisekedi nabyutsa umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, rizisuganye, rikore imyigaragambyo ikomeye imusaba kuva ku butegetsi nk’uko ryari ryarabiteganyije.

C64 yasabye Tshisekedi gutangiza ku mugaragaro ibiganiro bidaheza bitarenze tariki ya 15 Kanama 2026, bitaba ibyo, akirengera ingaruka zose zo mu rwego rwa politiki, kuko gahunda y’imyigaragambyo izahita isubukurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa