skol
fortebet

RDC: Abanyarwandakazi mu bafashwe nyuma y’urupfu rw’umusirikare wa SANDF

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyemeje urupfu rw’umusirikare wacyo warashwe akicirwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu cyumweru gishize, bigatuma umubare w’abasirikare bamaze gupfira muri iki gihugu ugera ku icumi muri uyu mwaka. Biravugwa ko hari abakekwa barimo Abanyarwandakazi batatu bamaze gufatwa.

Sponsored Ad

Mu gusubiza ikibazo cy’urubuga defenceWeb, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe itumanaho, Colonel Selinah Rawlins, yagize ati: "Birashobora kwemezwa ko umusirikare wa SANDF woherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwa SAMIDRC yasanzwe yapfuye afite igikomere cy’isasu mu gitondo cya kare cyo ku wa Gatandatu, itariki 20 Nyakanga 2024. Iperereza ry’imbere ryaratangijwe kugira ngo hakorwe iperereza ku byerekeranye n’urupfu rw’umunyamuryango. ”

Ibitangazamakuru byo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangaje ko umusirikare wo muri Afurika y’Epfo wo mu butumwa bwa SAMIDRC yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga arashwe n’abantu bitwaje imbunda hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma. Bukeye bwaho, umurambo we nibwo wabonetse.

Byagaragaraga ko uyu musirikare yari yambaye imyenda ya gisivili kandi yari ari gusubira mu kigo avuye mu kabari kazwi nka Tarmac International bar /restaurant.

Biravugwa ko Polisi yataye muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi, barimo umuyobozi w’aka kabari ndetse n’Abanyarwandakazi batatu ngo baba mu buryo butemewe n’amategeko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uyu musirikare yujuje umubare w’abasirikare 10 ba Afurika y’Epfo bamaze gupfira muri RDC muri uyu mwaka. Ku itariki ya 8 Nyakanga, Major Tolla Pieterse yishwe na grenade yaturikiye aho yari aryamye mu kigo cyo muri Beni. Urupfu rwe bikekwa ko ari ubwicanyi, kubera ko hari ibirego byinshi yashinjwaga n’abasirikare batishimye bamubonaga nk’umuntu ugira amabwiriza akakaye.

Gusa bacye mu basirikare ba SANDF bapfuye muri uyu mwaka nibo bapfiriye ku rugamba barwana. Ku itariki ya 14 Gashyantare, abasirikare babiri barapfuye abandi batatu barakomereka mu gitero cya bombe cya M23, mu gihe abandi babiri bapfuye ku itariki ya 29 Gashyantare umwe yishwe undi yiyahuye.

Mu kwezi kwakurikiyeho, ku itariki ya 30 Gicurasi, umuganga yarapfuye abandi basirikare 13 barakomereka mu gitero cya M23 cyagabwe kuri Sake, na ho ba kapiteni babiri bishwe ku itariki ya 25 Kamena mu kindi gitero cya M23 cyagabwe kuri Sake cyanakomerekeje abandi 20 ba SANDF.

Muri uyu mwaka kandi hari umusirikare wa SANDF utari uri ku rugamba wapfiriye mu bitaro byo muri DRC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa