skol
fortebet

RDC: Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera yeguye

Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yeguye kuri izi nshingano.

Ni icyemezo Mutamba yatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025. Bivugwa ko ndetse iki cyemezo yamaze kukigeza kuri Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Sponsored Ad

Amakuru yizewe avuga ko inama yahuje aba bagabo bombi yamaze amasaha hafi abiri. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu aribwo Mutamba azageza kuri Perezida na Minisitiri w’Intebe ibaruwa y’ubwegure bwe.

Mutamba afashe iki cyemezo nyuma y’iminsi mike Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza rwa RDC, Firmin Mvonde, amubujije kurenga umujyi wa Kinshasa.

Mvonde yafashe iki cyemezo nyuma y’aho ku wa 15 Kamena 2025, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC imwemereye kugeza Minisitiri Mutamba mu rukiko, akaburanishwa icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari zari zarateganyirijwe umushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Mu minsi yashize uyu mugabo yamenyekanye cyane kubera imvugo ze zibasira u Rwanda, aho yavuze ko ateganya kurutera akarwomeka kuri RDC, ndetse byageze aho avuga ko azafunga Perezida Paul Kagame n’Abanye-Congo yise abagambanyi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse kugaragaza ko urwango Constant Mutamba Tungunga, afitiye u Rwanda rwagombaga kumugaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa