skol
fortebet

RDC:Inyeshyamba 900 zamanitse amaboko zemera kuyoboka ubutegetsi bwa Tshisekedi

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019

Sponsored Ad

Inyeshyamba zisaga 900 mu Ntara ya Tanganyika zishyize mu maboko y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gutsinda amatora kwa Felix Tshisekedi.

Sponsored Ad

Nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bwabitangarije itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2019,izi nyeshyamba zamanitse amaboko zemera kuyoboka ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi zivuga ko icyo zarwaniraga zakigezeho.

Minisitiri w’umutekano imbere mu Ntara ya Tanganyika, Dieudonné Kamona yatangarije abanyamakuru ko izi nyeshyamba zishyira intwaro hasi bitewe na politiki nshya yashyizweho, aho igisirikare cya Leta, FARDC gikora ubukangurambaga mu baturage babashishikariza kureka ubunyeshyamba.

Yagize ati “I Mulange, dufite inyeshyamba 230, i Kambilo dufite 500, Kalemie-Kyoko dufite 180, ubu bose hamwe dufite abagera kuri 910 bitandukanije n’inyeshyamba kandi igikorwa kirakomeje”.

Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, Minisitiri Kamona avuga ko iki gikorwa cy’indashyikirwa kigerwaho ku bufatanye na Monusco, ingabo za Leta ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi na sosiyeti sivile. Iki gikorwa gikomeje cyo gusaba inyeshyamba gushyira hasi intwaro kikaba kimaze amezi atatu gitangiye.

Inyeshyamba za Kamuina Nsapu zigizwe n’abarwanyi basaga 500, bo muri Gurupoma ya Bajila Kasanga barwanisha imiheto n’izindi ntwaro za gakondo, bashyize intwaro hasi mu ntangiriro z’uku kwezi.

Zashyize intwaro hasi mu cyumweru kimwe n’iza Maï-Maï/ Ngubito 82, mu gihe hari haciye iminsi mike izindi 75 na zo zishyize mu maboko ya Leta, biyongera ku bandi bakomeje kugenda bishyikiriza Leta bavuga ko bishimiye intsinzi ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi, aho bamwe bavuga ko baharaniraga kubona Demokarasi kandi ko ubu bayifite mu biganza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa