Banki Nkuru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (BCC) yagaragaje ko amafaranga yashowe mu gisirikare no mu zindi nzego z’umutekano z’iki gihugu yikubye inshuro zirenga ebyiri, agera kuri miliyari 3,92 z’Amadolari ya Amerika mu 2025.
Aya mafaranga yashowe ahanini mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo z’iki gihugu zimaze igihe kirenga imyaka ine zihanganye n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Leta ya RDC yashoye amafaranga menshi mu kugura ibikoresho bya gisirikare n’intwaro zigezweho ndetse no mu gutoza abasirikare, igamije kwisubiza ibice byose bigenzurwa na AFC/M23 birimo Umujyi wa Goma na Bukavu byafashwe mu ntangiriro z’umwaka.
Ahubwo, AFC/M23 yambuye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ibindi bice by’ingenzi birimo Umujyi wa Uvira mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, nubwo nyuma yawuvuyemo ibisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze.
Raporo ngarukamwaka ya Banki Nkuru ya RDC igaragaza ko amafaranga yashowe mu nzego z’umutekano yiyongereyeho 119,2% mu 2025 ugereranyije n’ayashowemo mu 2024.
Ubu bwiyongere bukabije bw’aya mafaranga bwateje icyuho gikomeye mu ngengo y’imari ya Leta, cyikuba kabiri mu 2025 ugereranyije no mu mwaka wabanje. Ibi byatumye imishinga imwe n’imwe ibura amafaranga yo kwifashisha mu kuyishyira mu bikorwa.
Banki Nkuru ya RDC yagaragaje ko kugira ngo Leta ishobore kwishyura inguzanyo n’ibindi byihutirwa, yakoresheje amafaranga y’ubwizigame bw’igihugu.
Mu gihe amafaranga menshi yashyizwe mu bikorwa by’umutekano, ishoramari ry’abikorera muri RDC ryo ryagabanutseho 22% mu mwaka wa 2025.
BCC yagaragaje ko iri gabanyuka ryabaye mu nzego zirimo urw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryatewe n’impamvu zirimo ihungabana ry’ubukungu n’umutekano w’igihugu.
Iyi banki igaragaza ko mu 2026, ubukungu bw’iki gihugu buzakomeza guhura n’imbogamizi zishingiye ku ntambara ikomeje mu burasirazuba bw’igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *