skol

RDC: Ubutabazi bwagenerwaga abasambanyijwe bwahagaritswe

Yanditswe: Tuesday 01, Jul 2025

featured-image

Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwahagaritse amasezerano bwari bufitanye n’ikigo cyari gishinzwe kohereza ibikoresho by’ubutabazi abasambanyijwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukoreramo imitwe yitwaje intwaro myinshi.

Amerika yari yarasinye aya masezerano ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe gutera inkunga imishinga y’iterambere mu mahanga (USAID), bityo ubwo Perezida Donald Trump yagihagarikaga mu ntangiriro z’uyu mwaka, na yo yahise ahagarara.

Aya masezerano yahagaze mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yasobanuye ko gahunda zo gutabara ubuzima bw’abatuye Isi zo zizakomeza.

Umwe mu bavuzi bita ku basambanyijwe ku ngufu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yagize ati “Ntiwakwibagirwa igihe wari wicaye imbere y’umuntu, umubwira ko nta muti ufite, ko utazi uko wamufasha, unamusaba kugenda.”

Ibikoresho abasambanyijwe bahabwaga birimo ibibarinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda idakingiye, ndetse no gutwita inda zitateganyijwe.

Umuyobozi w’Umuryango CARE International muri RDC, Amadou Bocoum, yatangaje ko ibi bikoresho byari ingenzi kuko byatumaga abagore basambanywa bagira icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati “Ibi bikoresho ni ngenzi kuko bituma umugore wahungabanya yizera ko atazarwara SIDA, ko atazatwita inda atateganyije, kandi ko nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Mbere y’uko aya masezerano ahagarikwa, Amerika yagombaga guha ikigo yari yarahaye isoko ibikoresho bigera ku bihumbi 100. Mu gihe cy’umwaka, cyari kubigeza ku mavuriro arenga 2000.

Ikigega mpuzamahanga cyahariwe kwita ku mibereho y’abatuye Isi (UNFPA), cyasobanuye ko ihagarikwa ry’aya masezerano ryagize ingaruka zirimo impfu z’abasambanyijwe, gukwirakwira k’ubwandu bwa SIDA, ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe no gukuramo inda mu buryo bushyira ubuzima mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa