skol

RDC: Umushumba wa Kiliziya Gatolika yahaye Corneille Nangaa umugisha

Yanditswe: Wednesday 09, Jul 2025

featured-image

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, yahaye umugisha Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu, Corneille Nangaa.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma, Musenyeri Willy Ngumbi, ndetse n’uwa Diyosezi ya Kamina, Musenyeri Leonard Kakudji, na bo bahaye Nangaa umugisha.

Musenyeri Muteba na bagenzi be bahuriye i Goma ku wa 8 Nyakanga muri misa yo gusabira Floribert Bwana Chui uherutse kugirwa umuhire na Kiliziya Gatolika no kwimurira umurambo we mu irimbi rya Paruwasi ya Saint Joseph, ukuwe mu gace ka Kanyamuhanga.

Bwana Chui wakoreraga kuri gasutamo ku mupaka yiciwe i Goma tariki ya 8 Nyakanga 2007 nyuma yo gushimutwa n’abagizi ba nabi, azira kwanga kwakira ruswa yari gutuma yemera ko ibicuruzwa byambutswa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Icyo gihe yari afite imyaka 26.

Kuri uyu wa 9 Nyakanga, Musenyeri Muteba, bagenzi be n’abayobozi bo muri AFC/M23 basuye ahantu hitiriwe Bwana Chui, bumva ubuhamya bw’umukecuru w’imyaka 86 wabonye umubambo we ku munsi yiciweho.

Aha hantu ni ho Musenyeri Muteba na bagenzi be bahanye ibiganza na Nangaa, bamuha umugisha. Bigaragara ko impande zombi zari zishimye.

Ku wa 8 Nyakanga, Musenyeri Muteba yatangaje ko yishimiye uko yasanze umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, kuko ikirere cyaho ari cyiza.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yashimye ijambo rya Musenyeri Muteba, agaragaza ko ibyo yavuze Leta ya RDC n’inshuti zayo byabihishe Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa