RDC: Umva ibya baregwa mu rubanza rwitiriwe Corneille Nangaa Basaba !
Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2024

Nyuma yo gusaba ibihano by’urupfu kuri 25 byasabwe ejobundi n’ubushinjacyaha, ubwunganizi bw’abashinjwa batanu bari bitabiriye urubanza i Kinshasa rwitiriwe Corneille Nangaa, Perezida wa AFC (ihuriro rya politiki na gisirikare ririmo M23), bwasabye ko bagirwa abere kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Nyakanga 2024. Urukiko rwa gisirikare rwavuze ko ruzafata icyemezo mu gihe cy’iminsi umunani .
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, urubanza rwitiriwe Corneille Nangaa, Perezida wa Alliance Fleuve Congo (AFC), waburanishijwe adahari n’ahandi 25 bareganwa, rurimo kurangira.
Nangaa n’abo bandi bakurikiranweho icyaha cyo kugambanira igihugu no gufatanya n’umutwe urwanya ubutegetsi. Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa / Gombe rwashoje iburanisha maze rushyira isomwa ry’urubanza mu minsi iri imbere.
"Uyu ni umunsi ukomeye. Navuze byose. Ibisigiye ni Yesu. Ndi umwere." Uku niko Luc Safari yashoje kwiregura kwe mu rubanza. Ubushinjacyaha bwa gisirikare bumushinja kwifatanya n’umutwe urwanya ubutegetsi, aho ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.
Ku ruhande rwe nk’uko tubikesha RFI, Nicaise Samafu Makinu we yahakanye icyaha. Ashinjwa kuba yarahawe amafaranga na Corneille Nangaa yo gushaka abasirikari n’abapolisi bo gukorera M23, ariko yahakanye ibyo birego kandi avuga ko nta mubano udasanzwe afitanye na Nangaa kuva AFC yashingwa.
Yasabye kugirwa umwere. Ati: "Ntabwo ndi umunyamuryango wa AFC kandi sinzigera mba we. Ndi umwere kandi nizeye inzego z’ubutabera z’igihugu cyanjye. "
Nangaa Baseane, nyirarume wa Corneille Nangaa. Abamwunganira bavuga ko yatawe muri yombi gusa kubera ko afite izina rimwe na Corneille Nangaa.
Abaregwa batanu bari bahari, kimwe n’abavoka babo, bamaganye icyo babona ko ari urubanza rw’incamake, basaba ibimenyetso byerekana ko bagize uruhare rutaziguye mu byo baregwa.
Kuva ku itariki ya 24 Nyakanga, nibwo urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa / Gombe rwatangiye kuburanishwa uru rubanza rwitiriwe Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo Yigenga ishinzwe Amatora (CENI) ya DRC akaba n’umuyobozi wa politiki w’ihuriro rya AFC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *