Reba imijyi 10 igora cyane abanyamahanga kuyibamo kurusha iyindi yose ku isi
Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018
Bimwe mu binyamakuru bitandukanye ku isi bimaze iminsi bikora ubushakashatsi ku mijyi igora cyane abanyamahanga kuyibamo bitewe n’ibiciro by’ibintu byibanze abantu bakenera biba bihenze, aho basanze umujyi wa Hong Kong ariwo uza ku isonga mu guhenda.
Uyu mujyi wavuzwe ko ugora cyane abatawuzi ndetse abakozi bawoherezwamo baje mu kazi barahazaharira cyane.
Luanda umujyi wa mbere muri Afurika ugora abanyamahanga
Mu bushakashatsi ikinyamakuru Marcer cyakoreye mu mijyi 209 ku isi muri uyu mwaka wa 2018,cyanzuye ko Hong Kong ariyo iza ku isonga mu mijyi ubuzima buhenze cyane ndetse imijyi yo muri asia yihariye uru rutonde.
Umujyi uza ku isonga muri Afurika ni Luanda muri Angola uza ku mwanya wa 6 kuri uru rutonde mu gihe imijyi yoroshye kubamo ari Tashkent muri Uzbekistan iri ku mwanya wa 209, Tunis n’iya 208 Bishkek, umurwa mukuru wa Kyrgyzstan uri ku mwanya wa 207.
Kuri uru rutonde rwa Mercer’s 2018 annual cost of living survey, umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa 169 muri uru rutonde rw’imijyi igora abanyamahanga kuyibamo,Kampala ku mwanya wa 192,Dar Es Salaam 180,Addis Ababa ku mwanya wa 183,Nairo muri Kenya ku mwanya wa 123.
Imijyi 10 ya mbere ku isi:
1. Hong Kong
2. Tokyo
3. Zurich
4. Singapore
5. Seoul
6. Luanda
7. Shanghai
8. Ndjamena
9. Beijing
10. Bern
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *