skol

Révérien Ndikuriyo yeguye muri Sena mu gihe CNDD-FDD ivugwamo umwuka mubi

Yanditswe: Wednesday 10, Dec 2025

featured-image

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, yeguye ku mwanya yari afite muri Sena y’u Burundi mu gihe iri shyaka riri ku butegetsi rivugwamo umwuka mubi.

Ndikuriyo yatsindiye umwanya wo kuba Umusenateri tariki ya 23 Nyakanga 2025. Ni inshingano yabangikanyije n’iyo kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.

Muri iki gihe, abanyamuryango bakuru muri iri shyaka ntibari kumvikana ku mukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027.

Radiyo RPA yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira uwa 6 Ukuboza 2025, bamwe mu banyamuryango ba CNDD-FDD biyita ‘Bene Samurarwa’, bahuriye mu nama, bafata umwanzuro wo kwihuriza hamwe kugira ngo bazashyigikire kandidatire ya Ndayishimiye.

Iyi nama yabereye muri Ruvubu Park Hôtel mu yahoze ari intara ya Cankuzo, yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Marie-Chantal Nijimbere, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD, Cyriaque Nshimirimana, abagize Inteko bakomoka mu ntara ya Buhumuza, abasirikare n’abashoramari.

Bivugwa ko Ndikuriyo, Gervais Ndirakobuca uyobora Sena na Gélase Daniel Ndabirabe uyobora umutwe w’abadepite badashyigikiye ko Ndayishimiye azahagararira CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa