skol
fortebet

Robert F. Kennedy Jr utarakozwaga ibyo gukingira Covid-19 yagizwe ushinzwe ubuzima

Yanditswe: Friday 15, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahisemo Robert F. Kennedy Jr ngo amubere ushinzwe Ubuzima, nyuma y’imyaka itatu Kennedy agaragaje ko adashyigikiye iby’inkingo za Covid-19.

Sponsored Ad

Robert F. Kennedy Jr ni umwe mu biyayamarije kuyobora Amerika ariko aza gukuramo kandidatire ye muri Kanama 2024, ashyigikira Trump.

Mu ibaruwa ishyiraho Kennedy, Trump yavuze ko icyo bashyize imbere ari ukurinda Abanyamerika bose barindwa imiti irimo uburozi.

Trump yavuze ko Abanyamerika barambiwe inganda z’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga zishyize imbere ibihuha bigamije kuyobya rubanda.

Yavuze ko Kennedy azagira uruhare mu gushyiraho amabwiriza agenga inganda ku buryo zigendera ku mabwiriza y’ukuri y’ubuziranenge.

Kennedy ni umwe mu bakunze kunenga cyane inzego zishinzwe ubuzima muri Amerika ko zikoreshwa n’abaherwe n’inganda zikora imiti.

Ni umwe mu barwanyije cyane inkingo za Covid-19, avuga ko zakozwe hari abantu runaka zishaka kurimbura. Yakunze kuvuga kandi ko inkingo zitera Autisme n’ibindi.

Mu 2023 yabajijwe impamvu arwanya inkingo cyane, asobanura ko atari ko bimeze ko ahubwo icyo atemera ari inkingo zitangwa zitakorewe igeragezwa rihagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa