skol

Rusizi: Ubuyobozi bwakebuye imiryango irenga 950 ibanye mu makimbirane

Yanditswe: Saturday 30, Aug 2025

featured-image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye abashakanye kujya baganira bagafatira hamwe ibyemezo bireba urugo, mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ari mu miryango 952 igatuyemo.

Ikusanyamakuru riheruka gukorwa muri aka karere ryagaragaje ko imiryango 952 ibanye mu makimbirane aturuka ku bintu bitandukanye birimo kutumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye; kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo; ubusinzi mu muryango; ubuharike n’ubushoreke.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukakalisa Francine, yavuze ku ntandaro y’amakimbirane mu miryango.

Yagize ati “Kutumvikana ku byemezo byo mu rugo birimo imicungire y’umutungo; umubare w’abana bazabyara; aho abana baziga n’ibindi, ni byo bikurura amakimbirane.”

Uyu muyobozi yagiriye inama iyi miryango, avuga ko buri wese aba afite inshingano mu rugo, bityo akwiriye kuzubahiriza.

Ati "Twumve ko umugabo akwiye gukora ibyo agomba gukora nk’inshingano z’umugabo mu rugo, umugore agakora inshingano ze neza nk’uko agomba kuzikora."

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rusizi, Ayinkamiye Clementine, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko nk’abagore bahagarariye abandi, bagiye kurushaho kwegera imiryango ibanye mu makimbirane kugira ngo irusheho kuyavamo.

Ati "Icyo tugiye gukora ni ukurushahaho kwegera iriya miryango ibanye mu makimbirane tukayiganiriza. Icyo gihe ni ukuganiriza abasore n’inkumi mbere yo gushyingirwa, no gushishikariza abashakanye kujya bagira ibiganiro hagati yabo nk’abagize umuryango."

Amakimbirane yo mu ngo agaragazwa nk’intandaro y’ibindi bibazo bibangamira imibereho y’abaturage birimo igwingira, inda ziterwa abangavu n’ikibazo cyo guta amashuri kw’abana.

Mu nama y’Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore, ba mutima w’urugo bo mu karere ka Rusizi bihaye intego yo gusubiza mu ishuri abana barenga 700 baritaye.

Imiryango 952 yo mu Karere ka Rusizi ibanye mu makimbirane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa