skol
fortebet

Ruto yahaye abandi umwitangirizwa aterefona Trump baravugana

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya yahamagaye kuri Telefoni Donald Trump uheruka kongera gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku nzego Nairobi na Washington bashobora kuba bakwaguriramo ubufatanye.

Sponsored Ad

Kenya isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, gusa aya masezerano Perezida Ruto yasinyanye na Joe Biden ahazaza hayo hasa n’ahari mu rungabangabo nyuma y’uko Trump atsinze amatora.

Perezida William Ruto mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko we na Trump baganiriye ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu bayoboye zirimo amahirwe y’ishoramari, umutekano ndetse n’imiyoborere myiza.

Yagize ati: "Nagiranye ikiganiro cyo kuri telefoni na Perezida watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Namushimiye ku kuba yaratorewe kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Twaganiriye ku ngingo zifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byacu twembi, zirimo trade, ishoramari, umutekano n’imiyoborere myiza."

Ruto yunzemo ko we na Trump banaganiriye ku butumwa bwo kugarura amahoro muri Haiti Kenya yoherejemo abapolisi muri Kamena uyu mwaka.

Ubutegetsi bwa Biden mu minsi ishize bwemereye Kenya inkunga ya miliyari 38.5 z’amashiringi ya Kenya (arenga Frw miliyari 400), gusa kuri ubu hari impungenge z’uko ubutegetsi bushya bwa Amerika bushobora kutayiha aya mafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa