Perezida William Ruto yavuze ko abavuga ko ari kwerekeza Kenya mu bibazo nk’ibyo Somalia irimo, aho kuyigira nka Singapore nk’uko yabisezeranyije, ari ibicucu.
Ku wa 28 Ugushyingo 2025, Rigathi Gachagua wari Visi Perezida wa Kenya, yavuze ko Ruto amaze igihe abeshya abaturage ibidashoboka.
Ati: “Ejo mwumvise Ruto, abeshya abaturage ko ari kutuganisha mu cyerekezo cya Singapore, mu gihe ari kudusubiza inyuma harenze mu 1963, mu bihe by’ubukolini n’itotezwa, ibyorezo, ubukene n’ubujiji. Igihe cye cyo kongera kwiyamamaza kizagera turi nk’aho Somalia iri.”
Ku wa 2 Ukuboza 2025, ubwo Perezida Ruto yari mu nama y’umutekano, yabaye nk’ugaruka ku byatangajwe na Gachagua, avuga ko uwavuze ko ari kwerekeza Kenya aho Somalia iri ari igicucu.
Ati: “Hamwe n’Imana tugomba gukura Kenya mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ikaba igihugu giteye imbere ako kazi karashoboka, ndetse abandi barabikoze. Mu myaka 30 u Bushinwa bwavuye mu bihugu bikennye, uyu munsi ni igihugu cya kabiri gifite ubukungu bukomeye, mu myaka 30 gusa, twabikora.”
Yakomeje avuga ko “hari abantu njya numva iyo tuvuze ko tuzakura igihugu mu bikennye tukagiteza imbere, bavuga ngo ntabwo bishoboka, hari n’abandi iyo mvuze ko dushaka kujya mu cyerekezo cya Singapore, bavuga ko bashaka kujya mu cya Somalia, abo ni abantu b’ibicucu.”
Perezida Ruto na Gachagua bamaze igihe kinini badacana uwaka. Umubano wabo mubi wagaragaye cyane mu Ukwakira 2024 ubwo uyu mugabo yeguzwaga ku mwanya wa Visi Perezida yari amazeho imyaka ibiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *