skol
fortebet

Senateri Lindsey Graham wavuganiye AFC/M23 kenshi, yapfuye

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 12, Jul 2026

Senateri Lindsey Graham wavuganiye AFC/M23 kenshi, yapfuye

Sponsored Ad

skol

Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham wo mu ishyaka ry’Aba-Republicains, yapfuye afite imyaka 71.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari uhagarariye Leta South Carolina yatangajwe kuri iki Cyumweru n’ibiro bye.

Lindsey Graham, watorewe kuba umwe mu bagize Sena ya Amerika mu 2003, yari umwe mu bantu bakomeye mu ishyaka rye ndetse akaba yari n’umwe mu bari hafi ya Perezida Donald Trump mu bya politiki.

Ibiro bya Senateri Graham byatangaje ko yapfuye ku wa Gatandatu nijoro azize “uburwayi bwamufashe mu gihe gito kandi butunguranye.”

Umuryango we wasabye abantu kubasengera no kubaba hafi muri iki gihe cy’akababaro.

Graham yari Perezida wa Komite ya Sena ishinzwe ingengo y’imari, kandi yateganyaga kongera kwiyamamariza manda ya gatanu y’imyaka itandatu muri Sena mu matora yo mu Ugushyingo.

Yari umwe mu Basenateri bazwi cyane Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano n’ububanyi n’amahanga.

Amakuru yatanzwe n’abapolisi agaragaza ko abashinzwe ubutabazi bahamagawe iwe mu gace ka Capitol Hill mu ijoro ryo ku wa Gatandatu nyuma y’uko hari amakuru y’uko hari umuntu wari ufite ikibazo cy’umutima.

Amafoto yasuzumwe na NBC News yagaragaje ko abaganga b’ubutabazi bajyanye umuntu uri ku gitanda cy’abarwayi bamuvanye mu rugo rwa Graham bamushyira mu mbangukiragutabara yari itegereje hanze. Polisi n’imodoka z’abazimya umuriro nazo zari zageze aho hantu.

Urupfu rwa Graham rwabaye nyuma y’uruzinduko yari amaze kugirira i Kyiv muri Ukraine, aho yari yahuye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ku wa Gatanu. Yari ateganyijwe kandi kuzagaragara muri gahunda ya NBC News yitwa “Meet the Press” kuri iki Cyumweru.

Lindsey Graham yari umwe mu bayobozi b’Aba-republicains bagize ijambo rikomeye mu bijyanye na politiki y’umutekano wa Amerika n’imibanire yayo n’ibindi bihugu.

Iyi nkuru ikomeje gukurikiranwa mu gihe hategerejwe andi makuru arambuye ku rupfu rwe.

Mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, Senateri Lindsey Graham yamenyekanye nk’umwe mu bantu bumvaga neza impamvu abagize Ihuriro AFC/M23 bafashe intwaro biyemeza kurwanya Leta ya Kinshasa.

Mu Ukuboza mu 2025, uyu mugabo yashimye icyemezo cy’ihuriro AFC/M23 cyo kuva mu mujyi wa Uvira, agaragaza ariko ko ashenguwe n’ibitero riri kugabwaho.

Yagize ati "Nishimiye kubona amakuru avuga ko ingabo za M23 ziri kuva muri Uvira muri RDC. Ariko biranshengura kumva ko izi ngabo ziri kuvamo ziri kugabwaho ibitero. Ni ngombwa ko Amerika ishimangira uruhare rwayo rw’ubuyobozi, igasubiza impande zose ku meza y’ibiganiro.”

Senateri Graham yasobanuye ko ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye ari ingenzi, kuko biri mu cyerekezo cya Perezida Donald Trump wa Amerika cyo kugeza akarere k’Ibiyaga Bigari ku mahoro n’iterambere ry’ubukungu.

Mu 2013 Graham ni umwe Basenateri batandatu b’Abanyamerika basuye Akarere k’Ibiyaga bigari.

Icyo gihe yavuze ko kuba ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibarizwa mu karere ari ingirakamaro, ariko yibutsa ko igisubizo cy’ibibazo byo mu karere bitazaturuka muri Loni.

Ati “hagomba kubaho igisubizo cya politiki. Umuryango w’Abibumbye ubu ufite ubuyobozi bushya. Tugiye kubusabira ubundi bufasha, ariko hagomba kuba igisubizo hagati y’abaturage b’aka karere ndetse na Congo yose n’abaturanyi bayo.”

Ku mugoroba wo ku wa 3 Ukuboza 2025 kandi Senateri Lindsey Graham yahuye na Perezida Paul Kagame baganire ku kongerera imbaraga ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika mu nzego z’ingenzi zirimo kurengera ibidukikije, umutekano n’ubukungu.

SRC: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa