Sénégal: Abantu 12 bafunzwe bakekwaho kuryamana n’abo bahuje ibitsina
Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026
Umuryango ‘Stop Homophobie’ wamaganye icyemezo cya Leta ya Sénégal cyo gufunga abantu 12 barimo umushyushyarugamba ukorera televiziyo witwa Pape Cheikh Diallo ukorera Télé Futurs Médias n’umuririmbyi Djiby Dramé, bakekwaho kuryamana n’abo bahuje ibitsina.
Sénégal ni igihugu cyiganjemo abayoboke b’idini ya Islam. Ibikorwa byo kuryamana n’abantu bafite ibitsina bisa bihanishwa kuva ku gifungo cy’umwaka umwe kugeza kuri itanu.
Ku wa 7 Gashyantare, Polisi ya Sénégal yatangaje ko yataye muri yombi abantu 12 “bakora ibikorwa binyuranyije n’uburyo karemano, gukwirakwiza ubwandu bw’agakoko gatera SIDA binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, no gushyira mu byago ubuzima bw’abantu.”
Umuryango Stop Homophobie ushyigikira abanya- Sénégal bakorerwa ivangura rishingiye ku gitsina, wabwiye AFP ko wamagana ibi bikorwa kuko bibuza abantu bakuru gukora imibonano mpuzabitsina yumvikanyweho, bigashyira mu kaga abo mu muryango wa LGBTQA+ baryamana n’abo bafite ibitsina bisa.
Polisi ya Sénégal yavuze ko umwe mu batawe muri yombi akekwaho kuryamana na mugenzi we batikingiye kandi afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Ousmane Sonko akiri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi yakundaga kuvuga ko bazaharanira guca ihohoterwa rikorerwa abaryamana bahuje ibitsina ariko aho agereye ku butegetsi yahise atangaza ko inkundura z’abo mu Burengerazuba bw’Isi ku byerekeye abaryamana bahuje ibitsina ari yo ntambara nshya yo kurwana.
Mu 2023 amashusho agaragaza ibyavuzwe ko ari umurambo w’umugabo wataburuwe aho wari washyinguwe ngo utwikwe kubera ko yaryamanaga n’abo bahuje igitsina wateje impagarara, ndetse byabaye inshuro nyinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *