Senegal: Ambasaderi wa Ukraine i Dakar yahamagajwe n’ubuyobozi kubera video
Yanditswe: Monday 05, Aug 2024

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Senegal kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 3 Kanama 2024, yahamagaje ambasaderi wa Ukraine i Dakar kubera amashusho yashyize ahagaragara ashyigikira ibitero byagabwe mu mpera za Nyakanga byibasiye ingabo za Mali n’abacanshuro bo mu Burusiya ba Wagner mu majyaruguru y’igihugu.
Abategetsi bashya ba Senegal, kuva Perezida Bassirou Diomaye Faye yatorwa muri Mata umwaka ushize, bahisemo kwerekana ko bifuza “kutabogama kubaka”.
Ku rubuga rwayo rwa Facebook, Ambasade ya Ukraine i Dakar yasohoye videwo y’ingabo za Ukraine zivuga ku gitero cy’iterabwoba cyahitanye abantu mu cyumweru gishize cyibasiye ingabo za Mali n’inshuti z’Abarusiya, iherekejwe n’igitekerezo cya Ambasaderi wa Ukraine.
Ku wa Gatandatu, itariki ya 3 Kanama, Ambasaderi wa Ukraine yahamagajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Senegal, imwibutsa “inshingano z’ubushishozi, kwirinda no kutivanga”.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ryasohotse uwo munsi, Minisiteri ya Senegal yamaganye iyi video itanga “inkunga idashidikanywaho kandi idafite ishingiro” ku gitero cy’iterabwoba cyabereye mu majyaruguru ya Mali.
Yashimangiye aho bahagaze ho "kutabogama kubaka" inavuga ko batakwihanganira "kugerageza kwimurira poropaganda zisanzwe mu itangazamakuru ku ntambara yo mu Burusiya na Ukraine ku butaka bw’igihugu"
Yongeyeho ko "badashobora kwemera (...) amagambo n’ibimenyetso biri mu rwego rwo gushyigikira iterabwoba, cyane cyane rigamije guhungabanya igihugu kivandimwe nka Mali."
Muri Werurwe 2022, Ambasaderi wa Ukraine nabwo yarahamagajwe asabwa ibisobanuro nyuma yo gutangaza, ku mbuga nkoranyambaga, umuhamagaro wo gushaka abanyamahanga kugira ngo bafashe iki gihugu mu ntambara yo kurwanya u Burusiya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *