Ishyaka PASTEF/Les Patriotes riri ku butegetsi muri Senegal, riyobowe na Ousmane Sonko, ryatangaje ko ritazagira uruhare mu ishyirwaho rya Guverinoma nshya. Ryasobanuye kandi ko nta munyamuryango waryo uzinjira muri iyo Guverinoma ku rwego rwa Minisitiri.
Ibi byatangajwe nyuma y’ibiganiro byamaze igihe kirekire hagati ya Ousmane Sonko na Perezida Bassirou Diomaye Faye byabaye ku wa 1 Kamena 2026. Nubwo aba bayobozi bombi baganiriye ku bibazo bitandukanye birebana n’imiyoborere y’igihugu, ntibashoboye kumvikana ku ngingo z’ingenzi zirebana n’imikorere y’ubutegetsi.
Mu itangazo Sonko yasohoye, yavuze ko hari aho impande zombi zahurije ibitekerezo, ariko ko hakiri ukutumvikana gukomeye ku ruhare ishyaka rifite ubwiganze ku butegetsi rikwiye kugira mu buyobozi bw’igihugu. Yongeyeho ko kugeza ubu nta makuru bafite ku buryo Guverinoma nshya izaba iteye cyangwa ku bayigize.
Iyi yari inama ya mbere ihuje Sonko na Perezida Faye nyuma y’aho Perezida yari aherutse kumukura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe no gusesa Guverinoma yari ayoboye. Icyo cyemezo cyari cyaratumye hagaragara amakimbirane agenda yiyongera hagati y’aba bayobozi bombi, nubwo bose bakomoka mu ishyaka rimwe rya PASTEF.
Abasesenguzi ba politiki bemeza ko kuba PASTEF yanze kwinjira muri Guverinoma nshya bishobora guteza urujijo ku cyerekezo cy’ubuyobozi bwa Senegal. Banavuga ko bishimangira icyuho kiri kwaguka hagati ya Sonko na Faye, nyamara ari bo bafatanyije kugeza iri shyaka ku butegetsi.
Iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku miyoborere y’igihugu no ku cyizere cya politiki mu gihe abaturage n’abakurikiranira hafi ibya Senegal bategereje kumenya abazashyirwa muri Guverinoma nshya n’inzira ubuyobozi bw’iki gihugu buzanyuramo mu gihe kiri imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *