skol
fortebet

Sergey Lavrov w’u Burusiya yashinje Perezida Zelensky imikorere irimo ubusazi

Yanditswe: Friday 01, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko gahunda ya Perezida Vladimir Zelensky yo gukemura ikibazo cy’intambara yo muri Ukraine, irimo ubusazi, ubucucu bwinshi no gutekereza biri hasi.

Sponsored Ad

Ibi Sergey Lavrov yabigarutseho ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, ubwo yari ari mu nama y’umutekano iri guhuza ibihugu biri hagati y’u Burayi na Aziya (Eurasia), i Minsk muri Belarus.

Uyu mudipolomate w’u Burusiya yagaragaje ko kuva mu 2014 Ukraine yagiye ifata ingamba zitandukanye zigamije kurwanya u Burusiya n’abavuga Ikirusiya. Zirimo guhagarika gahunda yo kwigisha Ikirusiya mu mashuri ndetse no guhagarika idini rya Orthodox rivugwaho kugirana umubano n’u Burusiya.

Yashimangiye ko ibi byemezo bya Ukraine bihonyora amahame y’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko abantu bose bakwiriye gufatwa kimwe hatitawe ku madini yabo, igitsina, ubwoko cyangwa ururimi bavuga. Gusa ngo ibi byakomeje kwirengagizwa n’ibihugu bashyigikiye iki gihugu.

Ati “Ariko abo mu Burengerazuba bw’isi bakomeje gufunga amaso kuri ibi bikorwa bihonyora amahame ya Loni ku bavuga Ikirusiya bikomwe n’ubutegetsi buvangura bwa Kiev, ahubwo bakomeje gushyigikira bivuye inyuma gahunda y’amahoro y’ubucucu yo gusaba u Burusiya kumanika amaboko no kwemera ibyo busabwa.”

Yakomeje avuga ko ibyo Ukraine ikomeje gukora birimo gushaka kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’umuryango wo gutabarana wa NATO, nta na kimwe kizatanga amahoro.

Sergey Lavrov avuze ibi nyuma y’iminsi mike atangaje ko igihugu cye cyiteguye kujya mu biganiro na Ukraine bigamije gukemura ibibazo by’iyi ntambara haherewe mu mizi, gusa ashimangira ko igihe izahitamo gukomeza intambara, u Burusiya nabwo bwiteguye kurwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa