skol
fortebet

Shakib yihimuye kuri Zari uherutse kumusendera ku mbuga nkoranyambaga

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 23, Jun 2026

Shakib yihimuye kuri Zari uherutse kumusendera ku mbuga nkoranyambaga

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize ni bwo umunyamideli Zari Hassan, wamamaye nka The Boss Lady, yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya nyuma y’imyaka itanu bari bamaranye. Amakuru ahari ashimangira ko uyu musore yahise yishumbusha umuhanzi Kin Bella ukomoka mu Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yajyaga gukina umukino w’iteramakofe muri Kenya, Shakib yerekeje i Nairobi aherekejwe n’uyu muhanzi Kin Bella ndetse binavugwa ko baba bari mu rukundo.

Amakuru avuga ko iby’urukundo rw’aba ari impamo, ndetse agashimangira ko uyu mukobwa asanzwe ari umuhanzi utuye muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda.

Abatazi Kin Bella ubusanzwe ni umuvandimwe wa Uwase Blandine wamenyekanye mu Rwanda nka Blandy Starr, umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru binyuranye nka Izuba TV, Radio&TV10 n’ibindi.

Kin Bella ubusanzwe yitwa Belinda Niwabo. Ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Uganda by’umwihariko akaba azwi mu ndirimbo nka ‘Sente za pill’, ‘Tonesipata’ n’izindi zatumye yamamara.

Ubwo bari bageze muri Kenya, Shakib yavuze ko nawe yatunguwe bikomeye n’icyemezo Zari yafashe kuko batari bakiganiriyeho.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa