skol
fortebet

Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wabaye Emir wa Qatar yapfuye

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Sunday 12, Jul 2026

Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wabaye Emir wa Qatar yapfuye

Sponsored Ad

skol

Ibiro by’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar byatangaje ko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wahoze ari Emir w’iki gihugu, yapfuye afite imyaka 74.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026, ibi biro byatangaje ko Qatar bibabajwe n’urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.

Rivuga ko “Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar biramenyesha igihugu igihombo gikomeye cy’urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, witabye Imana muri iki gitondo.”

Sheikh Hamad yayoboye Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013, aho yagize uruhare rukomeye mu guhindura igihugu no kugishyira ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubukungu na politike mpuzamahanga.

Mu gihe cye ku butegetsi, Qatar yagaragaje iterambere rikomeye mu by’ubukungu, imibereho y’abaturage ndetse n’umuco, bituma iki gihugu kirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Sheikh Hamad yabaye umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubushobozi bwa Qatar, cyane cyane hashingiwe ku mutungo w’igihugu mu by’ingufu. Muri icyo gihe, Qatar yongereye ibikorwa byayo mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

Urupfu rwa Sheikh Hamad rwakiriwe nk’igihombo gikomeye ku gihugu cya Qatar.

Uyu mugabo wapfuye ni se wa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani uyoboye Qatar kuri ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa