Si inyandiko gusa - Tshisekedi ku masezerano y’u Rwanda na RDC
Yanditswe: Tuesday 01, Jul 2025
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko yizeye ko amasezerano igihugu cye giherutse kugirana n’u Rwanda ashobora kugarura amahoro n’umutekano.
Tariki ya 27 Kamena 2025 ni bwo u Rwanda na RDC byagiranye aya amasezerano bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ingingo nyamukuru zumvikanyweho zirimo gusenya umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi, gucyura impunzi n’ubufatanye mu bukungu.
Mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo tariki ya 30 Kamena ubwo igihugu cye cyizihizaga ku nshuro ya 65 ubwigenge, Tshisekedi yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye yo guhagarika amakimbirane amaze imyaka 30.
Yagize ati “Hashize iminsi i Washington, bigizwemo uruhare na Amerika, RDC n’u Rwanda bisinye amasezerano y’amahoro y’amateka, intambwe ikomeye yo guhagarika amakimbirane yateye ububabare mu burasirazuba bw’igihugu cyacu mu myaka 30, agatera impfu amamiliyoni n’ubuhunzi.”
Tshisekedi yavuze ko aya masezerano yafunguye ibihe bishya by’ubufatanye mu karere k’Ibiyaga Bigari na Afurika muri rusange, ashimira ubutegetsi bwa Amerika bwafashije ibihugu byombi kuyageraho.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko aya masezerano arenze kuba inyandiko, kuko ari icyizere cy’amahoro ku batuye mu burasirazuba bwa RDC, bimaze imyaka myinshi byarashegeshwe n’amakimbirane yitwaje intwaro.
Ati “Ntabwo aya masezerano ari inyandiko gusa, ni icyizere cy’amahoro ku batuye i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Ituri n’ibindi bice byose byibasiwe n’intambara.”
Aya masezerano yubakiye ku byo u Rwanda na RDC byumvikanye mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola mu mwaka ushize, byari bishyigikiwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Leta ya RDC yemeye gusenya FDLR mu gihe kitarenga iminsi 90. Ni isezerano ritoroshye, kuko impande zombi zisanzwe zifatanya mu bikorwa byo kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba.
Inshuro nyinshi, Leta ya RDC, ibinyujije mu bayobozi batandukanye muri Guverinoma, yagiye itangaza ko FDLR itabaho, ku yindi nshuro ikemeza ko ibaho ariko igizwe n’abasaza, cyangwa se ikemeza ko abarwanyi bayo ari bake cyane.
Ibyo Minisitiri ushinzwe ubucuruzi bwo hanze muri RDC, wanabaye Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, yasisubiyemo ku wa 30 Kamena, avuga ko FDLR ari ikinyoma kimaze imyaka 30, agamije kugaragaza ko uyu mutwe utabaho.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *