Sinzinginga Museveni ngo amufungure kuko arengana- Winnie Byanyima ku ifungwa ry’umugabo we
Yanditswe: Monday 17, Nov 2025
Winnie Byanyima yavuze ko yiteguye guhura na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ngo baganire ku ifungwa rw’umugabo we, Kizza Besigye, umaze igihe atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Dr Besigye yatawe muri yombi tariki ya 16 Ugushyingo 2024 ubwo yari yagiye i Nairobi kwitabira ibirori byo kumurika igitabo cy’umunyapolitiki Martha Karua utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya.
Akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu. Ni ibyaha bihuzwa n’umugambi wo gukura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.
Uyu mugabo n’umugore we, Winnie Byanyima ni bamwe mu bafatanyije na Museveni mu rugamba rwo kubohora Uganda, ariko nyuma baza gushwana, ku buryo Besigye yatangiye no guhatana nawe mu matora y’igihugu.
Mu kiganiro Winnie Byanyima yagiranye na Daily Monitor, yavuze ko yiteguye guhura na Perezida Museveni, kugira ngo amugararize ko umugabo we ari umwere.
Ati: “Nahura nawe, kugira ngo nibura ahindura imitekerereze afite kuri Dr Besigye, niteguye guhura na Perezida Museveni. Nta muntu n’umwe mfite mu buzima nshobora kuvuga ngo naciye umurongo sinzogera guhura nawe. Ntekereza ko bidakwiriye guheza inguni gutyo. Nakwishimira guhura nawe ariko ikintu kimwe nakwizeza ntabwo nzamwinginga ngo arekure Dr Besigye kubera ko arengana.”
Winnie Byanyima yavuze ko Museveni akwiriye gufasha Dr Besigye agakurwaho ibyaha akurikiranyweho kuko ari ibihimbano.
Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, Museveni yatangaje ko Dr Besigye akurikiranyweho ibyaha bikomeye yateguraga, agaragaza ko abantu bifuza ko Uganda igira amahoro, bakwiye kwibaza impamvu uyu munyapolitiki afunzwe.
Yagize ati: “Niba mwifuza igihugu gitekanye, ikibazo cyiza kurusha ibindi gikwiye kuba ‘Kubera iki Dr Besigye afunzwe?’ Igisubizo cy’icyo kibazo ni uko urubanza rwakwihuta kugira ngo ukuri kugaragare. Naho ubundi mwaba mushyigikiye umutekano muke, mubi cyane ku gihugu.”
Museveni yatangaje ko gukurikirana Dr Besigye muri uru rubanza atari ukwihorera, asobanura ko ikigamijwe ari ugukuraho ibibi biterwa n’abicanyi, kandi ngo igisubizo cyiza ni uko uyu munyapolitiki yaburanishwa byihuse.
Winnie Byanyima ashaka ko umugabo we, Dr Kizza Besigye afungurwa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *