Slovakia yemeje itegeko rishya ritakiriwe neza n’abatinganyi
Yanditswe: Friday 26, Sep 2025
Inteko Ishinga Amategeko ya Slovakia yavuguruye Itegeko Nshinga, yemeza ko igihugu cyemera gusa ibyiciro bibiri by’igitsina; gabo-gore. Iri tegeko rinagena ko kurera umwana utabyaye byemererwa gusa abashakanye b’ibitsina bitandukanye kandi rikanabuza uburyo bwo kubyarirwa n’undi bizwi nka ’surrogacy.’
Iyi ngingo nshya isobanurwa nko gushyira mu Itegeko Nshinga ubusugire bw’igihugu mu bijyanye n’umuco n’indangagaciro. Nyamara imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, nka Amnesty International, iraburira ko iri tegeko rizagira ingaruka zikomeye ku babana bahuje ibitsina (LGBT), rikagereranywa n’amategeko akakaye ya Hungary cyangwa u Burusiya bwa Vladimir Putin.
Iri vugururwa ryatowe ku majwi make cyane, ku buryo byatunguranye. Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Robert Fico, igizwe n’amashyaka anyuranye ashyigikiye abakozi n’ashishikajwe n’ubumwe bw’igihugu, yari ikeneye nibura amajwi 90 muri 150 kugira ngo ihindure Itegeko Nshinga nyamara yari ifite 78 gusa.
Ku munota wa nyuma, abadepite 12 bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta bifatanyije na guverinoma, barimo n’abo mu ishyaka rya gikristo ryari risanzwe rizwi ko rishyigikira iri tegeko.
Minisitiri w’Intebe Fico yashimye abadepite baritoye, avuga ko ari intsinzi yo “kurinda indangagaciro gakondo,” anatangaza ko bazanywera iyi ntsinzi. Yigeze no kuburira ko “ibitekerezo bya liberali bikwirakwira nk’indwara ya kanseri.”
Abahanga mu mategeko bavuga ko gushyigikira ko Itegeko Nshinga rihabwa ububasha hejuru y’amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bishobora gutera impaka zikomeye, imanza n’ibihano by’uyu muryango. Bamwe basanga ibi ari uburyo bwa Fico bwo guhisha ibibazo by’ubukungu no kuyobya uburakari bw’abaturage ku bibazo nyakuri igihugu gifite.
Abatavuga rumwe na Leta benshi ntibitabiriye itora, naho ishyaka Progressive Slovakia, risanzwe riza imbere mu matora, ritangaza ko ryaciye burundu umubano n’abadepite b’indi mitwe y’amarere bafashije guverinoma. Perezida Peter Pellegrini yavuze ko azashyira umukono kuri iri tegeko, ashimangira ko “iyo habonetse ubwumvikane bwisumbuye mu gihugu giciyemo ibice, bigomba kubahwa.”
Ibi byatumye ishyaka rya Fico, Smer-Social Democracy, rirushaho kwitandukanya n’indangagaciro z’amashyaka y’a gisosiyalisiti yo ku mugabane w’u Burayi. Biteganyijwe ko rizemezwa burundu mu Ishyaka ry’Abasosiyalisiti b’i Burayi (PES) mu nama itaha. Fico kandi akomeje guteranya u Burayi, aho amaze guhura na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin inshuro enye mu mezi 12 ashize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *