skol

Slovakia yiyemeje kurwanya ifatirwa ry’umutungo w’u Burusiya

Yanditswe: Monday 10, Nov 2025

featured-image

Slovakia yatangaje ko itazashyigikira gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yo gukoresha umutungo w’u Burusiya wafatiriwe mu rwego rwo gutera inkunga ingengo y’imari y’igisirikare cya Ukraine.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Solvakia, Robert Fico, ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025.

Slovakia yanze kohereza inkunga ya gisirikare i Kiev, ahubwo isaba ko ikibazo gikemurwa mu mahoro.

Mu kiganiro cyiswe Saturday Dialogues, Minisitiri w’Intebe Fico yemeje ko gutanga izindi miliyari 140 z’ama-Euro i Kiev bishobora gutuma intambara yiyongeraho indi myaka ibiri.

Ati: “Nabivuze kenshi cyane Repubulika ya Slovakia, igihe cyose nzaba nkiri Minisitiri w’Intebe, ntizitabira uburyo ubwo ari bwo bwose bw’amategeko cyangwa bw’imari bugamije gufatira umutungo w’u Burusiya bugamije kuwukoresha mu ngengo y’imari y’igisirikare cya Ukraine.”

Yavuze ko gukoresha uwo mutungo wafatiwe bishobora gutuma habaho imanza z’ubucuruzi zifite agaciro ka miliyari nyinshi z’ama-Euro bikaba byateza ibibazo ibihugu bigize EU.

Yongeraho ko n’u Bubiligi bwagaragaje impungenge ko icyo gikorwa gishobora guteza ingaruka zikomeye zo kwihimura kwa Moscow.

Ibihugu byo mu Burengerazuba byafatiye umutungo u Burusiya ungana na miliyari 300 z’Amadolari kuva mu 2022, bikoresha inyungu zawo mu mwaka ushize kugira ngo bibone inguzanyo ya miliyari 50 z’Amadolari igenewe Ukraine.

EU kandi irimo gushaka uko yabona izindi miliyari 140 z’ama-Euro (angana na miliyari 235 Frw) hifashishijwe uwo mutungo w’u Burusiya nk’ingwate.

Igice kinini cy’uwo mutungo wafatiriwe kibitse mu kigo cyitwa Euroclear kiri mu Bubiligi bwavuze kenshi ko iyo gahunda ya EU ishobora kwangiza icyizere abantu bafitiye inzego z’imari z’i Burayi.

Abayobozi ba EU bananiwe kumvikana ku ifatirwa ry’uwo mutungo mu nama yabaye mu Ukwakira, bituma icyemezo cya nyuma gisubikwa kugeza mu nama ya EU izaba mu Ukuboza.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko kohereza ayo mafaranga muri Ukraine bizagira ingaruka ku babikoze, kandi ko umuntu wese uzagerageza gufatira umutungo w’u Burusiya azakurikiranwa mu nkiko, ashimangira ko gukoresha umutungo wayo wafatiriwe ari ubujura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa