Somalia: Indege yakoze impanuka abantu 55 bari bayirimo bose bararokoka
Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026
Ikigo cy’Ubwikorezi bwo mu kirere cyo muri Somalia, Starsky Aviation, cyavuze imyato umwe mu bapilote bacyo warokoye abantu 55 bari mu ndege yagize ikibazo nyuma yo guhaguruka ariko akagerageza kuyigusha nta mpanuka ibaye.
Indege yagize ikibazo yari irimo abagenzi 50 n’abandi bantu batanu bari mu itsinda ritwara abagenzi n’abita ku ndege.
Bivugwa ko iyi ndege ya Fokker 50 yagize ikibazo nyuma y’igihe gito imaze guhaguruka mu Mujyi wa Mogadishu kuri uyu wa 10 Gashyantare 2026.
Ikigo cya Somalia gishinzwe Indege za Gisivile cyavuze ko bikimara kumenyekana, abayitwaye basabwe kuyigusha.
Bakoze uko bashoboye indege barayigusha ariko ntiyagwa ku kibuga neza ahubwo irenga umuhanda wayo, igwa ku nkombe z’Inyanja y’u Buhinde.
Ntabwo haramenyekana icyatumye umupilote agusha iyo ndege ikubagahu.
Amashusho yagaragaye agaragaza abagenzi bava mu ndege banyura mu mazi menshi y’Inyanja y’u Buhinde.
Ingabo ziri mu Butumwa bw’amahoro Loni n’ubwa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia zahise zijya gutabara zifatanyije n’inzego zitandukanye muri iki gihugu.
Umuvugizi wa Starsky Aviation, Hassan Mohamed Aden yavuze ko abari mu ndege bose bameze neza. Ati “Hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iki kibazo cyatumye indege igushwa ikibagahu.”
Yakomeje ashimira umupilote wafashe icyemezo cyihuse ndetse cy’ingenzi cyatumye arokora abari mu ndege.
Indege y’Ikigo cy’Ubwikorezi bwo mu kirere cyo muri Somalia, Starsky Aviation, yagize ikibazo iri mu kirere umupilote ayigusha byihuse abayirimo bararokoka
Indege yarenze umuhanda wayo igwa ku nkengero z’inyanja


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *