skol

Sudani: Abarenga 40 biciwe mu muhango wo gushyingura

Yanditswe: Thursday 06, Nov 2025

featured-image

Abaturage barenga 40 bo muri Sudani basize ubizima mu gitero cyagabwe ku bari bitabiriye umuhango wo gushyingura mu mujyi wa El-Obeid mu ntara ya Kordofan.

Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA), bivuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri kwiyongera muri iyi ntara ya Kordofan.

OCHA kandi yasabye impande zombi guhagarika imirwamo hagamijwe kurengera abaturage no gukurikiza amategeko agenga uburenganzira bwa muntu.

OCHA ntiyahise itangaza abihishe inyuma y’icyo gitero ariko umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) uhanganye na Leta ya Sudani wari wagaragaje ko ugiye gukomereza ibikorwa byawo muri Kordofan nyuma yo gufata El Fasher.

RSF yafashe El-Fasher mu mpera z’Ukwakira 2025, ibyatumye abaturage barenga ibihumbi 60 bahunga uyu mujyi cyane cyane bahunga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gufatwa ku ngufu byakorwaga n’uwo mutwe.

Umwe mu babyeyi bahunze uyu mujyi yabwiye BBC ko ibikorwa byabakorerwaga byari indengakamere ku buryo batatinyaga n’abana.

Ati: “Byakorwaga n’abantu benshi icyarimwe(gang rape), muruhame, imbere y’abantu benshi ntabwo wari kubihagarika. Narabyiboneye n’amaso yanjye abantu batabashaga kwishyura batwaraga abana babo.”

Umuryango w’Abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières, MSF) wagaragaje ko wakiriye abarenga 300 bafashwe ku ngufu ndetse batangira gukurikiranwa.

Kuva iyi ntambara yatangira muri Sudani mu 2023, abarenga ibihumbi 150 bahasize ubuzima, miliyoni 12 bava mu byabo, ndetse igihugu kibasirwa n’amapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa