skol
fortebet

Sudani mu nzira y’ibiganiro na RSF ku buhuza bwa Amerika

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko imirwano ikomeje guca ibintu hagati ya Leta ya Sudan na RSF, hari ikizere ko hashobora kuba ameza y’ibiganiro.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko Guverinoma ya Sudani yohereje intumwa muri Arabiya Sawudite kuganira n’abahuza ba Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mishyikirano y’amahoro muri Sudani.

Leta zunze ubumwe z’Amerika mu kwezi gushize yoherereje ubutumwa ku barwana muri Sudani, ibasaba kwicara hamwe mu mishyikirano izatangira kw’itariki ya 14 y’uku kwezi i Geneve mu Busuwisi.

Aho imyiteguro igeze rero , intumwa z’Amerika n’iz’abanyasudani barahurira mu mujyi wa Jeddah, uri ku nkombe z’Inyanja Itukura. Iza guverinoma ya Sudani, ziyobowe na minisitiri w’umutungo kamere Mohammed Bashir Abu Namo, zahageze kuri uyu wa gatanu, zisangayo iz’Amerika.

Nta ruhande rutangaza niba umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) urwana na guverinoma ya Sudani nawo ujya i Jeddah. Ariko RSF yemeye ko izajya mu mishyikirano y’i Geneve.

Izaba ihujwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika kw’isonga, ifatanyiije n’Ubusuwisi, Ubwongereza, Arabiya Sawudite, Misiri, Emira z’Abarabu ziyunze, Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, n’Umuryango w’Abibumbye.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko imishyikirano itagamije kwinjira mu mizi y’ibibazo bya politiki byateje intambara y’abanyasudani ahubwo ko ishaka ko imirwano iba ihagaze kugirango imfashanyo zihutirwa zibashe byibura kugera ku baturage barenga miliyoni icumi bavuye mu byabo kubera intambara, n’abandi baturage batabarika bari mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa