Sylvester Stallone wamenyekanye nka Rambo ari mu nkiko akekwaho gusambanya ku ngufu umugore
Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018
Umukinnyi wa filimi wamenyekanye cyane ku isi Sylvester Stallone ariko azwi ku tubyiniriro nka Rambo,Rocky n’utundi,ari mu nkiko aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umugore mu myaka ya za 90.
Stallone w’imyaka 71 yatangiye gukurikiranywaho ibi byaha byo gufatira ku ngufu umugore mu biro bye biherereye ahitwa Santa Monica mu mwaka ushize ariko urubanza ruza guhagarikwa.
Umushinjacyaha wa Los Angeles witwa Greg Risling yatangaje ko uru rubanza rw’iki cyaha cyabaye mu myaka 27 ishize rugiye kongera kugaruka ndetse bagiye gukurikirana iki cyamamare giheruka kwamamara muri The Expandables.
Uhagarariye Stallone mu nkiko yavuze ko umukiliya we ahakana ibyo aregwa ndetse uyu mugore umushinja yamaze kuzuza neza impapuro zo kurega uyu mugabo.
Hakomejwe gukusanya ibimenyetso bitandukanye bishobora gushyira mu mazi abira iki cyamamare cyakunzwe cyane mu mafilimi y’intambara nka Rambo 1,2,3,4,Rocky n’izindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *