skol
fortebet

Syria yakuriweho ibihano by’ubukungu na Amerika

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 02, Jul 2025

Syria yakuriweho ibihano by'ubukungu na Amerika

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye iteka rigamije gukuraho ibihano by’ubukungu byari bimaze imyaka myinshi byarashyiriweho Syria.

Byitezwe ko iri kurwaho rizafungura inzira y’ishoramari nyuma y’amezi arenga atandatu Perezida Bashar al-Assad ahiritswe ku butegetsi.

Iri teka rigamije korohereza ibikorwa by’ingenzi bifasha iterambere rya Syria, imikorere y’ubuyobozi bushya ndetse no kongera kubaka umubano w’abaturage n’igihugu cyabo.

Guverinoma ya Syria yari imaze igihe yarashyizweho ibihano bikomeye na Amerika, birimo n’ibyagiye bishyirwaho mbere y’intambara yatangiye mu 2011, byakomeje gusenya ubukungu bwa Syria.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Syria, Asaad Hassan al-Shaibani, yatangaje ku rubuga rwa X ko ashimira icyemezo cya Trump, avuga ko kizafungura inzira yo kongera kubaka igihugu no kugiteza imbere.

Yongeraho ko iki cyemezo kizafasha mu kongera kubaka igihugu no gufungura amarembo ya Syria ku ruhando mpuzamahanga.

Trump yari yasezeranyije ko Amerika izashyigikira Syria nyuma y’intambara yaciye ibintu muri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa