skol
fortebet

Taiwan yatangiye imyiteguro ya gisirikare yo kwirinda ibitero bw’u Bushinwa

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 09, Jun 2026

Taiwan yatangiye imyiteguro ya gisirikare yo kwirinda ibitero bw'u Bushinwa

Sponsored Ad

skol

Igisirikare cyo muri Taiwan cyatangiye imyitozo yo kwirinda ibitero u Bushinwa bushobora kugaba kuri iki kirwa.

Iki gisirikare cyakoze imyitozo igaragaza ko ari nk’aho u Bushinwa buri kugaba ibitero bikomeye ku kirwa cyabo, bifashishije missile n’izindi ntwaro zikomeye, bagerageza kuzihagarika mu buryo bwihuse nk’uko biba bimeze mu rugamba rwa nyarwo.

U Bushinwa bufata ikirwa cya Taiwan nk’icyabwo, mu gihe Abanya-Taiwan bo bizera ko ari igihugu cyigenga.

U Bushinwa bubona Taiwan nk’ubutaka bwayo kandi buvuga ko buzakoresha ingufu zishoboka kugira ngo bwigarurire icyo kirwa kubera ko hari ingabo nyinshi zabwo, indege n’ubwato bw’intambara bw’u Bushinwa buzengurutse iki kirwa.

Abahanga mu by’intambara bagaragaza ko igihe u Bushinwa bwagerageza gutera Taiwan banyura ku gice cyabwo cy’i Burengerazuba kuko ari ho ibihugu byombi byegeranye.

Iyi myitozo ya gisirikare yakorewe ahantu umunani icyarimwe ndetse aho hantu hari hafi y’Umujyi wa Taichung uri hagati muri Taiwan.

Leta ya Taiwan ikomeje gushyira imbaraga mu gisirikare cy’iki gihugu kubera intwaro nyinshi zitandukanye iri gushyiramo ndetse n’imyitozo idasanzwe bari gukora kugira ngo abasirikare bayo bamere nkaho bari mu rugamba rwa nyarwo.

Umuyobozi ukuriye iyi myitozo, Ong Yih-ming yabwiye itangazamakuru ko iyi myitozo bari gukora itagamije gukurikiza ibisanzwe bigenderwaho mu myitozo ya gisirikare isanzwe, ahubwo ko bari kwibanda ku guhugura abasirikare ibijyanye n’intambara ku buryo bamera neza nk’aho bayirimo.

Ati “Ntabwo iyi myitozo imeze nk’iyo bari basanzwe bakora aho bifashisha intwaro mu kurasa ahantu hasanzwe kandi hateguwe. Iyi myitozo yo imeze nkiyanyayo mbega nkuko ku rugamba biba bimeze.”

“Abasirikare bakwiriye guhagarara ahantu habugenewe nkuko byagakwiriye kuba bimeze mu rugamba rwa nyarwo. Ibi rero bituma imyitozo ikomera kurusha uko yari isanzwe imeze.”

Muri iyi myitozo, Igisirikare cya Taiwan cyifashishije intwaro zitandukanye zirimo missile ziba ziri ku modoka z’intambara, intwaro zikomeye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’izindi kugira ngo babuze ingabo kwinjira muri iki kirwa.

Muri Gicurasi 2026, Leta ya Taiwan yatangaje ko gukomeza ingamba z’ubwirinzi n’ubufatanye na Amerika mu gukumira ibitero byaturuka mu Bushinwa ari byo byatuma akarere kagira umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa