Leta ya Tanzania yasabye abaturage bayo kuguma mu ngo zabo ku munsi wo ku wa Kabiri, tariki 9 Ukuboza 2025, umunsi icyo Gihugu kizaba kizihizaho Umunsi w’Ubwigenge cyakuye ku Bwongereza.
Hari abaturage kuri uwo munsi bateguyeho imyigaragambyo ikomeye mu rwego rwo gukomeza kwamagana ibyavuye mu matora yabaye mu Kwakira 2025, Perezida Samia Suluh Hassan akayatsinda n’amajwi 98%, ibyamaganiwe kure.
Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Mwigulu Nchemba yasabye abaturage kuzaba bari mu ngo zabo ku munsi wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025.
Akaba ariho bazishimira Umunsi w’Ubwigenge dore ko Igihugu cyakuyeho ibirori byo ku rwego rw’Igihugu mu cyasobanuwe ko amafaranga yari kuzakoreshwa muri uwo munsi azakoreshwa asana ibikorwaremezo byangiritse mu myigaragambyo yabaye mu gihe na nyuma y’amatora.
Mu butumwa bwatambukijwe kuri X, Minisitiri Nchemba yagize ati: “Turasaba abaturage bose batazaba bafite gahunda nkenerwa tariki ya 9 Ukuboza, kuzakoresha uwo munsi baruhuka banishima bari mu rugo, keretse abazaba bategetswe gukora.”
Ibi byafashwe nko kuzabona uburyo bwo gucunga ituze no kuzahangana n’amatsinda y’abateguye imyigaragambyo ikomeye kuri uwo munsi.
Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abashinzwe umutekano benshi n’ibikoresho byabo bari mu mihanda migari mu Mijyi irimo Dar es Salaam na Arusha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *