skol
fortebet

Tanzania: Umukozi wo murugo yibye abana babiri aburirwa irengero

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Mohammed Kassimu, yasabye inzego zibishinzwe ku Mufasha gushakisha Umukozi wo murugo wamwibye abana babiri agahita aburirwa irengero.

Sponsored Ad

Umukozi wo murugo yibye abana babiri aburirwa irengeroUmukozi wo murugo yubye abana babiri aburirwa irengero.
Uyu Mohammed Kassimu, Utuye ahitwa Temeka muri Dare es Salaam, yatangarije kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania ko atakiraryama kubera gushakisha abana be babiri bibwe n’umukozi wo murugo wari uhamaze iminsi itatu gusa atangiye akazi.

Kassimu yagize ati" kuri iki cyumweru Umukozi wo murugo yafashe abana banjye babiri umwe w’umuhungu ndetse n’undi w’umukobwa, arabajyana avuga ko agiye guhaha kuri butike, ariko nyuma yo kugenda twakomeje gutegereza tubona burije tumuhamagaye dusanga Telefone yavuyeho ndetse tugerageje no guhamagara abantu bari baduhaye uwo mukobwa dusanga nabo telephone zavuyeho, bigaraga ko uwo mukozi yari yaje kwiba abana gusa kuko yari ahamaze iminsi itatu gusa."

Kassimu yasabye inzego zibishinzwe ndetse n’undi muntu wese ku Mufasha gushakisha abo bana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa