Tanzania: Umunya-Kenya ubarizwa mu gisirikare cya Amerika yafatanywe ’grenades’ enye
Yanditswe: Tuesday 18, Nov 2025
Polisi ya Tanzania yatangaje ko yafashe umugabo ufite ubwenegihugu bwa Kenya n’ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’umusirikare ufite ipeti rya Sergeant mu ngabo za Amerika, ubwo yageragezaga kwambuka umupaka yinjira muri Tanzania afite ‘grenades’ enye.
Uyu mugabo w’imyaka 30 yafatiwe ku mupaka wa Sirari ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo, ahagana Saa Sita z’amanywa, mu Karere ka Tarime-Rorya. Polisi yavuze ko yari aturutse muri Kenya atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser, maze basanga afite grenades enye zo mu bwoko bwa CS M68.
Inzego z’umutekano zatangaje ko izi grenades zinyuranyije n’amategeko agenga ibikoresho bya gisirikare muri Tanzania. Zongeraho ko n’iyo yasaba uruhushya rutangwa n’amategeko, atari kwemererwa kwinjirana ibiturika nk’ibi mu gihugu.
Kugeza ubu hatangijwe iperereza kandi ukekwaho ibyaha arimo kubazwa ngo hamenyekane intego ye n’amakuru yose akenewe.
Polisi ntiyigeze isobanura impamvu uyu mugabo wari uturutse Kenya yageragezaga kwinjirana ibiturika. Gusa ifatwa rye rije mu gihe hashize iminsi Tanzania iranzwe n’imvururu zatangiye ubwo iki gihugu cyiteguraga amatora yabaye ku wa 29 Ukwakira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *