skol
fortebet

Telefone za ‘iPhone’ zicuruzwa muri Amerika ntizizongera gukorerwa mu Bushinwa

Yanditswe: Friday 02, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Uruganda rwa Apple rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo na telefone za iPhone, rwatangaje ko izo rucuruza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitazongera gukorerwa mu Bushinwa.

Sponsored Ad

Ni icyemezo Apple ifashe nyuma y’uko Donald Trump ashyizeho umusoro wa 145% ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye mu Bushinwa.

Nubwo Apple ari ikigo cy’Abanyamerika, inganda zayo nyinshi ziba mu Bushinwa, kuko aribyo biyifasha gukora ibicuruzwa bihendutse, birimo n’ibigurishwa ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuba Donald Trump aherutse gufata icyemezo cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, bivuze ko Apple ikomeje gukorerayo telefone icuruza muri Amerika, zazajya zigera muri iki gihugu ziri ku giciro gihanitse.

Apple yatangaje ko yatangiye kwiga uburyo yakwimurira zimwe mu nganda zayo mu Buhinde na Vietnam, gusa zo zikibanda ku bikoresho bicuruzwa muri Amerika.

Uretse telefone za iPhone, izi nganda zizajya zikora n’ibindi bikoresho birimo ‘iPads’ na ‘Apple Watches’. Ni icyemezo cyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook.

Ati “Twiteze ko inyinshi muri iPhones zigurishwa muri Amerika zizajya zikorerwa mu Buhinde, Vietnam igakora iPad, Mac, Apple Watch na AirPods zigurishwa muri Amerika.”

Biteganyijwe ko kandi Apple iteganya gukora ishoramari rya miliyari 500$ muri Amerika, kugira ngo naho ihashyire inganda zitandukanye nk’uko Perezida Donald Trump abyifuza.

Kugeza ubu u Bushinwa nibwo bukora 95% y’ibicuruzwa bya Apple.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa