skol

Thailand: Abantu 28 bishwe n’impanuka y’imashini y’ubwubatsi yagwiriye gari ya moshi

Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026

featured-image

Abantu 28 bapfuye abandi 80 barakomereka nyuma yuko imashini nini y’ubwubatsi igwiriye gari ya moshi yari itwaye abantu 195, yavaga i Bangkok mu murwa mukuru wa Thailand yerekeza mu Ntara ya Ubon Ratchathani muri icyo gihugu.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Mutarama 2026, ubwo iyo gari ya moshi yari igeze mu Karere ka Sikhio mu Ntara ya Nakhon Ratchasima, iri hafi y’Amajyaruguru ashyira u Burasirazuba bwa Bangkok.
Iyo mashini yakoreshwaga mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi uca mu kirere uhuza Thailand n’u Bushinwa.
Minisitiri w’Ubwikorezi wa Thailand, Phiphat Ratchakitprakarn, yavuze ko iyo gari ya moshi yakoze impanuka yari itwaye abagenzi 195, ahita ategeka iperereza ryihuse kuri iyo mpanuka, mu gihe abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bagikomeje gutanga ubufasha.
Impanuka zihitana ubuzima bw’abantu mu mishinga y’ubwubatsi zikunze kubaho muri Thailand aho zikunze guterwa ahanini no kutubahiriza amategeko agenga imishinga y’ubwubatsi.
Ni mu gihe umwaka ushize abarenga 100 bapfuye abandi barakomereka bazize impanuka nk’izo.

Abantu 28 bishwe n’impanuka y’imashini y’ubwubatsi yagwiriye gari ya moshi muri Thailand

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa