Thailand: Umukobwa yafatanywe utunyamasyo 30 ku kibuga cy’indege
Yanditswe: Thursday 30, Apr 2026
Ikigo gishinzwe kurengera ibinyabuzima muri Thailand cyatangaje ko umukobwa wo muri Taiwan yafatiwe ku kibuga cy’indege cyo muri Bangkok atwaye utunyamasyo 30 yadupfunyitse mu myambaro.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 yatangiye gukekwa amababa ubwo yendaga kujya mu ndege yerekeza Taipei.
Utu tunyamasyo twavumbuwe ubwo uyu mukobwa yasakwaga ku kibuga cy’indege cya Suvarnabhumi Airport muri Bangkok bagasangamo ibyana by’utunyamasyo tuzwi nka ‘Indian Star Tortoises’ yari yahishe.
Utu tunyamasyo turengerwa n’Amahame Mpuzamahanga y’Ubucuruzi kuko turi mu binyabuzima bishobora gukendera, kandi tugurishwa amafaranga menshi cyane ku masoko ya magendu.
Utumyamasyo twose yari afite tubarirwa agaciro ka 9000 $.
Thailand ni cyo gihugu kibarizwamo abenshi mu bacuruza inyamaswa z’agasozi mu buryo butemewe n’amategeko, bazigurisha cyane ku isoko ritemewe n’amategeko ryo muri Aziya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *