skol

Thailand: Urukiko rwahagaritse Minisitiri w’Intebe kubera imyitwarire mibi

Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025

featured-image

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Thailand rwahagaritse Minisitiri w’Intebe, Paetongtarn Shinawatra, rumushinja kugira imyitwarire idahwitse, bituma avanwa ku butegetsi nyuma y’umwaka umwe.

Paetongtarn wari Umuyobozi Mukuru w’Igihugu ukiri muto mu mateka ya Thailand, yabaye Minisitiri w’Intebe wa gatandatu ukomoka cyangwa ushyigikiwe n’umuryango ukomeye wa Shinawatra, uvanywe ku butegetsi n’igisirikare cyangwa urukiko.

Urukiko rwasanze Paetongtarn yarakoze amakosa akomeye y’imyitwarire mu kiganiro cya telefone cyagiye hanze mu kwezi kwa Kamena, aho yumvikanye yicishije bugufi imbere ya Hun Sen, wahoze ayobora Cambodia, mu gihe ibyo bihugu byombi byari mu ntambara ku mipaka yabyo. Ibyo byakurikiwe n’imirwano yatangiye mu byumweru byakurikiyeho, ikamara iminsi itanu.

Muri icyo kiganiro, Paetongtarn yumvikanye yita Hun Sen "nyirarume" ndetse avuga ko umuyobozi w’ingabo za Thailand ari uwo bahanganye, aho byateje umwuka mubi mu gihugu.

Abadepite b’aba-conservateurs bamushinje kugaragaza ko asumbirijwe na Cambodia no gupfobya ingabo, mu gihe ishyaka rikomeye ryari rimushyigikiye ryahise ryitandukanya nawe mu buryo bwo kwigaragambya, ibyatumye Guverinoma yenda gucikamo ibice.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Thailand rwahagaritse Minisitiri w’Intebe, Paetongtarn Shinawatra

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa