Tibor Nagy yasabye ko Abanye-Congo b’Abatutsi barenganurwa
Yanditswe: Friday 24, Apr 2026
Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika yagaragaje ko kurenganura Abanye-Congo b’Abatutsi byafasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubona amahoro arambye.
Uyu munyapolitiki yatanze ubu butumwa ashingiye ku myigaragambyo yahurije Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi i Washington D.C tariki ya 20 Mata 2026, basaba ko ubwicanyi bukorerwa abarimo Abanyamulenge batuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo buhagarara.
Aba Banye-Congo biganjemo Abanyamulenge bagaragazaga ko ingabo za RDC, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo bikorana biri kugaba ibitero bikomeye muri Komini Minembwe, bigafunga inzira abahatuye banyuramo bajya ku masoko no gushaka izindi serivisi zirimo ubuvuzi.
Ku wa 23 Mata 2026, Nagy yatangaje ko igihe kigeze ngo umuryango mpuzamahanga wite ku bubabare Abanye-Congo b’Abatutsi bari gucamo, aho guhora wegeka amakosa ku Rwanda mu gihe ibibi bikorwa na Leta ya RDC byirengagizwa.
Yagize ati "Ubutabera ku Batutsi ni Abanye-Congo ni ingingo y’ingenzi ikwiye gushakirwa igisubizo kirambye!"
Abanye-Congo b’Abatutsi baba muri Amerika basabye umuryango mpuzamahanga ko mu bice birimo Minembwe hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo abagize uruhare mu bwicanyi bene wabo bakorerwa babiryozwe n’ubutabera.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *