skol
fortebet

Togo: Perezida Gnassingbe ntiyorohewe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Yanditswe: Friday 02, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Togo, bagashinja Perezida Gnassimbe ko ashaka kwiyongeza indi Manda kugirango abone uko agundira ubutegetsi.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko yagumishije Victoire Sidemeho Tomegah-Dogbe, ku mwanya wa minisitiri w’intebe kandi guverinema izashyirwaho muri iyi minsi iri imbere bijyanye n’itegeko nshinga rishya.

Ni mu gihe igice gishya cyemejwe mu kwezi kwa gatatu, cyateje amakimbirane muri iki gihugu.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itagengwa na Leta bamaganye ibyo bavuze ko ari uburyo bwa Gnassingbe bwo kwiyongerera igihe ku butegetsi yari amazeho imyaka 19, arengeje igihe cyari cyitezwe.

Tomegah-Dogbe, wabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore muri Togo kuva 2020, ni umunyamuryango rw’ishyaka riri ku butegetsi ryagize ubwiganze mu matora y’abadepite mu kwezi kwa kane. Ayo matora yari yabanje gusubikwa incuro ebyiri biturutse ku makimbirane ashingiye kw’itegeko nshinga.

Togo yagize imyaka myinshi yo kurwanya ubuyobozi by’umuryango wa Gnassingbe. Perezida yatowe bwa mbere mu 2005 kugira ngo asimbure se, Gnassingbe Eyadema. Uwo yayoboye Togo amaze guhirika ubutegetsi muri kudeta yo mu 1967, akuraho uwari perezida Nicholas Grunitzky. (Reuters

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa