Travis Kelce yaciwe amande nyuma yo gukora ikimenyetso cy’urukozasoni mu kibuga
Yanditswe: Monday 22, Sep 2025
Umukinnyi w’icyamamare muri NFL, Travis Kelce, ukinira ikipe ya Kansas City Chiefs, yaciwe amande angana na $14,491 nk’igihano cyo kugaragaza imyitwarire mibi mu mukino wabaye ku cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025.
Ibyo byabereye kuri Arrowhead Stadium i Kansas City, Missouri, mu mukino wahuje Chiefs na Philadelphia Eagles. Kelce, w’imyaka 35, yafashe umupira w’ibirom maze yiruka yerekeza ku ruhande rw’ikipe ya Eagles, akora igikorwa cyafashwe nk’icy’urukozasoni. Icyo gikorwa cyahise gifatwa n’abafana n’abakurikiranira hafi uyu mukino nk’agasuzuguro kadakwiye umukinnyi ukomeye nka we.
Bidatinze amashusho y’icyo gihe yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, avugisha benshi ndetse ashyira Kelce mu mazi abira. Ishyirahamwe rya NFL ryatangaje ko amande yamugenewe ari igihano cyo kurwanya imyitwarire idakwiriye mu kibuga. Gusa, Kelce afite amahirwe yo kujurira ku byemezo yafatiwe, aramutse abyifuje.
Si Kelce gusa wahaniwe muri uwo mukino, kuko n’umukinnyi wa Philadelphia Eagles, Saquon Barkley, yaciwe amande akubye inshuro eshatu ayaciwe Kelce, angana na $46,371. Barkley yagambaniweho gukora ikosa rikomeye, aho yagaragaye amanura umutwe agamije gukubita mu buryo butemewe umukinnyi wa Chiefs, Chamarri Conner.
Umukino warangiye Chiefs batsinzwe amanota 20-17, baba batsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, kuko mbere yaho bari banatsinzwe na Los Angeles Chargers. Ibi bikomeje kugaragaza ko Chiefs batangiye umwaka w’imikino nabi. Kelce ubwe yemeye amakosa yagaragaye ku mukino wabanje ubwo batsindwaga na Chargers.
Mu kiganiro cye cyatambutse kuri New Heights Podcast akorana n’umuvandimwe we Jason Kelce, yavuze ko ari umwe mu bashinzwe kuyobora ikipe ariko atari yiteguye neza ku mukino wa mbere. Yagize ati: “Ni nk’aho twongeye gusubira ku makosa ya Super Bowl y’umwaka ushize. Njyewe ubwanjye ndemera ko mbifitemo uruhare runini. Sinari niteguye neza ku mukino wabanje.”
Ibi bihano byahawe Kelce bikomeje kuvugisha abatari bake mu bakunzi ba NFL. Bamwe bavuga ko ari igihano gikwiye umukinnyi ufite izina rikomeye, abandi bakavuga ko barengereye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *