skol
fortebet

Trump agiye gukuraho ibihano byari byarafatiwe Syria

Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Donald Trump yatangaje ko ari guteganya uburyo yakuraho ibihano byafatiwe Syria mu myaka itandukanye, agaragaza ko ari ukongera guha iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati amahirwe yo gutera imbere.

Sponsored Ad

Mu myaka itandukanye Syria yagiye ifatirwa ibihano ishinjwa gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, kutubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu n’ibindi byaha by’intambara.

Ni ibihano Syria yafatiwe mu myaka itandukanye nko mu 1979, mu 2004, mu 2011 no mu 2019. Icyakora Trump yavuze ko ubwo ubutegetsi bw Bashar al-Assad wari umaze hafi imyaka 24 ayoboye Syria bwavuyeho, ibyo bihano bigomba kuvaho.

Ni ibihano byari bijyanye no gukomanyirizwa ku kugura intwaro, gukomanyirizwa ku byo Syria yohereza mu mahanga, gufatira imitungo ya bamwe mu bayoboraga Syria nka Assad n’abandi bari abayobozi bakuru ku butegetsi bwe, guhagarika amasezerano y’ubucuruzi bwa gas yo muri Syria, guhana uwo wari we wese wakorana ubucuruzi na Syria n’ibindi.

Ni icyemezo byitezwe ko kizakirwa na yombi na Guverinoma ya Ahmed al-Sharaa uherutse guhirika Assad mu Ukuboza 2024

Ibyo gukuraho ibyo bihano Trump yabivugiye mu nama y’ishoramari yabereye muri Arabie Saoudite nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cy’Abarabu, Mohammed bin Salman Al Saud ndetse na Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan.

Ati “Syria yahuye n’ibibazo bitandukanye by’intambara, ubwicanyi n’ibindi mu myaka myinshi ishize. Ni yo mpamvu ubuyobozi bwanjye bwatangiye gutera intambwe ya mbere kugira ngo tuzahure umubano hagati ya Amerika na Syria bwa mbere mu myaka myinshi ishize.”

Trump yavuze ko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ateganya guhurira muri Turikiya na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Syria muri iki cyumweru.

Ati “Ibihano byari bikakaye. Icyari kigamijwe bishyirwaho cyararangiye. Uyu ni umwanya ngo Syria itere imbere. Amahirwa masa kuri Syria. Mutwereke noneho ibintu bikomeye.”

Ni icyemezo cyashimishije Abanya-Syria bo mu mpande zitandukanye z’Isi, bagaragaza ko uyu ari umwanya mwiza wo kongera gutera imbere nk’igihugu gikize ku mutungo kamere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa